Inkuru Nyamukuru

NYAMAGABE: Batandatu bafatanywe ibiro 200 by’imyenda ya caguwa

todaySeptember 18, 2022 91

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) ku wa Gatanu, tariki ya 16 Nzeri, ryafatiye mu Karere ka Nyamagabe, ibiro 200 by’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:” Hagendewe ku makuru Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ryari ryahawe n’abaturage, hashyizwe bariyeri mu mudugudu wa Bususuruke, Akagari ka Kagano mu murenge wa Kitabi ari naho abantu batandatu bafatiwe bari mu modoka itwara abagenzi bafite magendu y’imyenda ya caguwa.”

Yakomeje agira ati: “Bakimara gufatwa bavuze ko imifuka 8 y’imyenda ya caguwa bafatanywe bose hamwe, bari bayiranguye ku bacuruzi bakorera mu Karere ka Nyamasheke ari nabo bayinjiza mu gihugu bayikuye muri Congo bakayambukiriza mu kiyaga cya Kivu, bakaba bari bayishyiriye abakiriya babo bo mu isanteri y’ubucuruzi ya Gasarenda yo mu murenge wa Tare.”

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru ku ruhare rwabo mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Ikiraro cyo mu kirere bubakiwe kigiye kuborohereza ubuhahirane

Abaturage b’Utugari twa Nyamugali na Rubona mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barahamya ko ubuhahirane hagati yabo ndetse n’abatuye muri tumwe mu tugari byegeranye, two mu Karere ka Rulindo, bugiye kurushaho kunoga no kuborohera, babikesha ikiraro cya Cyabami, cyo mu kirere bubakiwe. Iki kiraro, cyubatswe mu buryo bugezweho, hakoreshejwe imigozi n’ibyuma bikomeye byabugenewe, kireshya na Metero 56 z’uburebure, kikaba gihuza imisozi ibiri, miremire yo muri kano gace. Kije […]

todaySeptember 18, 2022 129

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%