Umuryango w’Abongereza batuye mu Rwanda ndetse n’abanyarwanda bitabiriye misa yo gusabira no guha icyubahiro Umwamikazi Elizabeth wa II, yabereye kuri Katedrali y’Ubutatu Butagatifu y’Itorero Anglican iherereye i Kibagabaga, mu Karere ka Gasabo.
Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze igihe kirekire ku ngoma yapfuye afite imyaka 96 y’amavuko ku ya 8 Nzeri nyuma y’igihe umuryango w’ibwami uhangayikishijwe n’ubuzima bwe nk’uko byagaragajwe n’abaganga be.
Yari umuyobozi w’icyubahiro w’itorero Anglican bitewe n’umwanya yari afite wo kuba guverineri mukuru w’Itorero ry’u Bwongereza.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Omar Daair, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda na Soraya Hakuziyaremye, Umuyobozi wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.
Manasseh Gahima, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gahini wo mu Itorero rya Anglican, amaze gusoma umurongo wa Bibiliya, Yohana 14: 1-2 yagize ati: “Tugomba kugira ukwizera muri ibi bihe byo kwiheba.”
Yavuze ko Imana iha ibyiringiro abaturage b’u Bwongereza ndetse n’abagize umuryango wa Commonwealth.
“Ibitubaho byose bigomba kuba isomo ryo gushikama no gutinyuka … kandi tukumva ko ubuzima tubayeho uyu munsi bugomba kuba ibisobanuro by’ubuzima tuzabaho nyuma.”
Ambasaderi Daair yavuze ko ubutumwa bw’ihumure ku baturage b’Abongereza buturuka hirya no hino ku Isi byumwihariko mu Rwanda bubageraho.
Yongeyeho ko Umwamikazi Elizabeth wa II yari ikimenyetso cy’impuhwe mu gushyira abandi bantu imbere kandi aharanira gugasiga umurage wo gushyigikira ubudasa bwo kubahana.
Umwamikazi w’u Bwongereza wategetse imyaka 70 yahise asimburwa n’umuhungu we w’imfura, Umwami Charles III. Yahise kandi afata inshingano zo kuba umuyobozi wa Commonwealth, umuryango u Rwanda rubereye umunyamuryango, ndetse Perezida Paul Kagame ubu akaba ari Perezida wawo mu gihe cy’imyaka ibiri.
Elizabeth II, amaze kwitaba Imana, Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’igihugu n’iry’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ku butaka bw’u Rwanda yururutswa mu cya kabiri mu rwego rwo guha icyubahiro Umwamikazi.
Mu gihe yamwunamiraga, Perezida Kagame yavuze kandi ko Umwamikazi yasize umurage wa Commonwealth igezweho.
Uyu muhango wo gutabariza Umwamikazi uraba kuri uyu wa mbere tariki 19 Nzeri, mu rusengero rwa Westminster Abbey, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2200. Ukaza kwitabirwa n’abakuru b’ibihugu na Guverinoma n’abandi banyacyubahiro basaga 500 baturutse hirya no hino ku Isi.
Ku cyumweru, Perezida Kagame yageze i Londres kugira ngo yifatanye n’abandi bayobozi b’isi baza kwitabira umuhango wo gutabariza Umwamikazi.
Rolande Pryce uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, asinya mu gitabo cyagenewe ubutumwa bw’ihumure
Perezida Paul Kagame uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayoboye inama y’Itsinda ry’Abajyanama be rizwi nka ‘Presidential Advisory Council (PAC)’, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko iyi nama yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022. Iri tsinda ryashyizweho muri Nzeri 2007, rikaba rigizwe n’impuguke z’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga, bagira inama Perezida wa Repubulika na […]
Post comments (0)