Umwamikazi w’Ubwongereza, Elizabeti wa kabiri umaze iminsi 11 atanze yatabarijwe kuri uyu wa mbere. Umuhango w’itabiriwe n’abayobozi batandukanye bo ku Isi.
Umuhango wo kumuherekeza wabanjirijwe n’amasengesho yabereye mu rusengero rwa Westminster Abbey mu murwa mukuru w’Ubwongereza Londres.
Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino ku isi barenga umuhango 2000. Barimo abakuru b’ibihugu, Abami, n’Ibikomangoma.
Inkuru y’Ijwi ry’Amerika ivuga ko uwo muhango urimo gukurikiranwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi mu mujyi wa Londres, abandi za miliyoni babikurikranira kuri televiziyo za rutura zashyizwe mu mijyi hirya no hino mu gihugu.
Abandi bagera kuri miliyari enye, ku isi yose nabo barakurikirana uwo muhango.Uyu muhango mu rusengero rwa Westminister Abbey ni wo muhango wo gutabariza umwami uhaabereye ma y’imyaka 262 ishize.
Umuhango wa nyuma wahabereye mu mu mwaka wa 1760 hatabarizwa Umwami Georges wa Kabili.
Arkiyepiskopi w’itorero ry’Abangirikani, Justin Welby, wayoboye umuhango wo guherekeza Umwamikazi Elizabeti yavuze ko akababaro ko kubura Umwamikazi katihariwe n’umuryango w’umwamikazi gusa, ahubwo ari ak’igihugu cyose, Umuryango wa Commonwealth yari ayoboye n’isi yose muri rusange.
Mu bakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango harimo Joe Biden w’Ubwongereza, Emmanuel Macron w’Ubufransa, Ministiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda uyoboye Commonwealth muri iki gihe, n’abandi bategetsi benshi baturutse ku migabane yose y’isi.
Umwami Karoli wa Gatatu imbere y’isanduku irimo umugogo w’umwamikaziPerezida Emmanuel Macron n’umufasha we Perezida Joe Biden n’umufasha we mu baje guherekeza Umwamikazi
Umuryango w'Abongereza batuye mu Rwanda ndetse n'abanyarwanda bitabiriye misa yo gusabira no guha icyubahiro Umwamikazi Elizabeth wa II, yabereye kuri Katedrali y'Ubutatu Butagatifu y'Itorero Anglican iherereye i Kibagabaga, mu Karere ka Gasabo. Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze igihe kirekire ku ngoma yapfuye afite imyaka 96 y'amavuko ku ya 8 Nzeri nyuma y'igihe umuryango w'ibwami uhangayikishijwe n'ubuzima bwe nk'uko byagaragajwe n'abaganga be. Yari umuyobozi w'icyubahiro w'itorero Anglican bitewe n'umwanya yari afite […]
Post comments (0)