Minitseri y’uburezi (MINEDUC) yafashe umwanzuro wo gufunga burundu amashami 2 ya Kaminuza ya Gitwe nyuma yo gusuzuma niba ibyo basabwaga byarakozwe, bagasanga bitarakozwe.
Amashami yafunzwe arimo ibyerekeranye na Laboratwari (Biomedical laboratory sciences) n’ibyerekeranye n’ubuganga (Medicine and Surgery).
Bimwe mu bibazo bashingiyeho harimo kuba hari abanyeshuri 34 mineduc yari yasabye ko boherezwa gukora imenyerezamwuga hirya no hino mu bitaro, ariko ntibageyo.
Ngo aboherejwe muri CHUK bo basanze badakurikiranwa ariko basabwe ibyangombwa bigaragaza ko bayikoze barabihimba.
Ministere y’uburezi yatangaje kandi ko ubusanzwe muri aya mashami yafunzwe, umwarimu aba afite abanyeshuri 20 ariko ariko ngo kuri iri shuri basanze hari umwarimu umwe ku banyeshuri 80.
Ministeri y’uburezi ivuga ko mu gihe iri shuri ryashaka kongera gutangiza aya mashami, rizabisaba, maze harebwe niba ryujuje ibisabwa.
Post comments (0)