Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwa Afurika rukwiye gufashwa guhangana n’inzitizi ruhura nazo ngo rwubake ahazaza h’umugabane – Perezida Kagame

todaySeptember 20, 2022 97

Background
share close

Perezida Paul Kagame yavuze ko iterambere rya Afurika riri mu maboko ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kandi ko bagomba gushyigikirwa kugira ngo bagaragaze ubushobozi bwabo.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yabigarutseho ku cyumweru tariki 18 Nzeri, mu itangizwa ry’inama y’iminsi ibiri ya Global Africa Business Initiative (GABI), igamije kugaragaza Afurika nk’ahantu h’ishoramari mu nzego zitandukanye.

Iyi gahunda yahujwe n’ibikorwa by’Inteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye iri kubera I New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame yagize ati: “Kudatezuka kwa Afurika, tugomba kwerekana ubushobozi bw’urubyiruko kandi nta bundi buryo bwiza nko kwihangira imirimo. Kwihangira imirimo birema imirimo mishya ukoresheje imbaraga zo guhanga udushya, ndetse n’ikoranabuhanga.”

Abayobozi barenga 100 ku isi bitabiriye itangizwa rya gahunda yiswe ‘Unstoppable Africa’.

Umukuru w’Igihugu, yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rugerageza guhangana n’inzitizi ruhura nazo ngo rwubake ahazaza h’umugabane, ariko rukazitirwa no kuba rutabona uburyo bwiza bakwiye kubikoramo.

Ati: “Urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ba Afurika ruri kugerageza guhangana n’imbogamizi ruhura na zo rwubaka ejo hazaza h’umugabane wacu. Ikibabaje ariko ntabwo uburyo bakoreramo buborohereza nkuko bikwiriye haba mu bijyanye no kubona igishoro, ibikorwaremezo n’amategeko ataborohera. Dukwiriye kubisuzuma neza.”

Yavuze ko iyi nama ari umwanya wo guteza imbere ubufatanye bukomeye bwa Leta ndetse n’abikorera.

Iyi nama y’iminsi ibiri yateguwe n’umuryango w’abibumbye ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere/UNDP Africa, komisiyo y’ubukungu y’umuryango w’abibumbye ishinzwe Afurika, hamwe n’ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe ubujyanama bwihariye kuri Afurika.

Global Africa Business Initiative yateguwe hagamijwe kwerekana amahirwe ahari muri Afurika aho buri nzego z’ubukungu kuva mu nganda, mu buhinzi, serivisi kugeza ku rwego rw’imari ziri mu nzira y’iterambere.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagaragaje ko Afurika ari igice cy’ingenzi mu bucuruzi ku isi kandi n’ahantu hingenzi mu gushora imari.

Ati: “Afurika ni kimwe mu gice ku isi gikomeje kwihuta cyane mu bukungu kandi Afurika ifite amahirwe menshi itanga. Buri nzego z’ubukungu bwa Afurika ziratera imbere, umugabane ugaragaza imbaraga, abaturage bakiri bato bafite imbaraga zo gukora n’isoko rinini ry’abaguzi n’ubucuruzi.”

Yahamagariye isi kureba kwita kuri uyu mugabane, kuko ufite byinshi watanga birimo n’umutungo kamere mwinshi, anashimangira ko amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika azakomeza kwihutisha ishoramari n’ubucuruzi. Nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe ko Afurika ariyo zingiro ry’ejo hazaza h’Isi. Kuko kugeza ubu igaragazwa nk’ahantu hari amahirwe akomeye y’ishoramari n’isoko rya miliyari ibihumbi $2.5.

Wamkele Mene, umunyamabanga mukuru w’isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, yashimangiye ko iki ari cyo gihe gikwiye cyo gukoresha amahirwe ari muri Afurika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abayobora amashuri baravuga iki ku igabanuka ry’umusanzu utangwa n’ababyeyi?

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS), baravuga ko batewe impungenge n’icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi bari basanzwe batanga ku bigo by’amashuri, kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bigo bayobora. Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko batewe impungenge n’igabanuka ry’imisanzu itangwa n’ababyeyi Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ishyiriyeho amabwiriza mashya ajyanye n’imisanzu ntarengwa y’ababyeyi irimo n’amafaranga y’ishuri, azatangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 uzatangira tariki 26 […]

todaySeptember 19, 2022 164

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%