Inkuru Nyamukuru

Hafashwe ingamba zo kwirinda ko Ebola yagera mu Rwanda

todaySeptember 22, 2022 125

Background
share close

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yasohoye itangazo ihumuriza Abaturarwanda bose ko nta cyorezo cya Ebola kiragaragara mu Rwanda. Ishishikariza buri wese kutirara no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira iki cyorezo kugira ngo kitagera mu Gihugu.

U Rwanda rwiteguye guhangana na Ebola, ari na ko abaturage bakangurirwa kuyirinda n’ubwo itaragera mu Rwanda

Mu itangazo MINISANTE yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, yavuze ko ifatanyije n’izindi nzego iri gukurikiranira hafi amakuru y’iki cyorezo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yagize ati “Dufatanyije n’izindi nzego turi gukurikiranira hafi amakuru y’ iki cyorezo mu bihugu duturanye, cyane cyane mu gihugu cya Uganda, aho Ebola iherutse gutangazwa mu Karere ka Mubende. Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Uganda, dukomeje gukaza ingamba zo kwirinda ku mipaka, ku kibuga cy’indege ndetse n’imbere mu Gihugu”.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima yo mu gihugu cya Uganda, ku itariki ya 19 Nzeri 2022 mu Karere ka Mubende nibwo hagaragaye umuntu wanduye Ebola ndetse iza no kumuhitana.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yaboneyeho guhita ikangurira buri wese kwirinda Ebola kuko byoroshye kuyikumira iyo hitawe ku isuku kandi hakirindwa gusura, gusurwa no guhura n’abantu baturutse ahavuzwe icyorezo.

Ibimenyetso bya Ebola birimo kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisiteri y’ Ubuzima ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku isi (OMS) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, yakoze byinshi mu gukumira icyorezo cya Ebola birimo kubaka ubushobozi bwo guhangana na yo mu gihe yaba igaragaye mu Rwanda, kandi hanatangijwe gahunda yo kugeza urukingo rwa Ebola ku bantu basaga ibihumbi 200 biganjemo abatuye mu Ntara y’Iburengerazuba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Moussa Faki na Gianni Infantino

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahammat. Aba bayobozi bahuriye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye Inteko rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye. Nk'uko byatangajwe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, ibiganiro Perezida Kagame na Moussa Faki byibanze ku bibazo by'ingenzi birimo iby'umutekano, iterambere, kwishyira hamwe kw'akarere n'ibindi. Perezida Kagame, […]

todaySeptember 22, 2022 64

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%