Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa USAID

todaySeptember 23, 2022 56

Background
share close

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power.

Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, ivuga ko baganiriye ku buryo bakongera imbaraga mu bufatanye busanzweho hagati y’u Rwanda n’iki kigega mu nzego zinyuranye, zirimo ubuzima n’ubuhinzi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Samantha Power, byari birimo abandi bayobozi b’u Rwanda, aribo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Dr Vincent Biruta, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Madamu Mathilde Mukantabana.

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga gisanzwe gifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda, aho muri uyu mwaka muri Mata, uyu muryango wagize uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Icyo gihe watanze inkunga ingana na miliyari 18 z’Amadolari ya Amerika, yifashishijwe muri gahunda nyinshi zo kurwanya malaria harimo; gutanga inzitiramibu, gutera imiti, ubukangurambaga bwo kwirinda iyi ndwara n’izindi.

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, gisanzwe kandi gifasha muri gahunda z’Uburezi, aho mu mwaka wa 2019, wagize uruhare mu gutera inkunga umushinga Soma Umenye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyuma ya ‘Fake Gee’, Alyn Sano yasohoye indirimbo nshya yise ‘Radiyo’

Umuhanzi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Radiyo’ avuga ko ari indirimbo y’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa. Ku wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, nibwo Alyn Sano yashyize hanze iyi ndirimbo nshya ije ikurikira iyitwa ‘Fake Gee’ imaze amezi atatu igiye hanze. Alyn Sano, ubwo yaganiraga na Kigali Today, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’urukundo, ati: "Ni iy’urukundo hagati y’abantu babiri, aho umwe aba abwira undi […]

todaySeptember 23, 2022 202

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%