Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Banki ya Kigali yateye inkunga igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa

todaySeptember 25, 2022 122

Background
share close

Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka.

Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, waranzwe no gutangiza igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka hamwe no gucukura imiringoti mu kagari ka Karugondo.

Abatuye mu Murenge wa Ngeruka by’umwihariko abo mu Kagari ka Karugondo bavuga ko icyumba cy’abakobwa bagiye kubakirwa kije gikenewe kuko ntacyo bari basanzwe bafite, ku buryo hari abana byaviragamo kureka ishuri mu gihe babaga bagiye mu mihango.

Donatha Uzamukunda ni umubyeyi urerera ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Avuga ko icyumba cy’abakobwa cyari gikenewe cyane, kuko kutakigira hari ibibazo byateraga abana b’abakobwa.

Ati “Abana bahuraga n’ibibazo bitandukanye, ni ukuvuga ngo niba agiye mu mihango, byasabaga ko ahita ataha, amasomo y’uwo munsi akayahomba, ugasanga niba yahombye amasomo y’uwo munsi ejo azasanga bamuciyeho, ariko kuba kiriya cyumba kigiye kuza, umwana azajya ajya mu mihango, agende yitunganye akomeze amasomo ye, twabyishimiye cyane nk’ababyeyi”.

Solange Umumararungu ni umunyeshuri utuye mu Kagari ka Karugondo. Avuga ko ari ngombwa ko bagira icyumba cy’abakobwa, kuko akenshi bakunze guhura n’ibibazo byo kubura ibikoresho byifashishwa mu isuku y’abakobwa, mu gihe bagiye mu mihango.

Ati “Wajyaga kugura nk’ibikoresho bikaguhenda, ariko iyo uri ku ishuri kubera icyumba cy’abakobwa, bakagufasha ku bibona ku buntu. Dukunda kubibura bitewe n’ubushobozi buke tuba dufite. Kuba tugiye kucyubakirwa bigiye kuzakemura ibyo bibazo”.

Umuyobozi w’umuryango w’urubyiruko Our Past Initiative, Christian Intwari, avuga ko bateganya ko mu gihe cy’amezi abiri icyumba batangiye kubaka kizaba cyuzuye.

Ati “Tugiye kubaka icyumba tuzubaka mu gihe cy’amezi abiri, nyuma yaho tukazagira hagati y’amezi atandatu n’umwaka wo guhugura abarimu bita ku bana ndetse no gushaka uburyo icyo cyumba cyakora mu buryo buhoraho, ntikibe icyumba twubaka nitugaruka nyuma y’umwaka dusange ntikigikoreshwa cyarabaye nk’igikoni”.

Uretse icyumba cy’abakobwa, hazanubakwa ikigega cy’amazi, kizashyirwamo akayunguruzo kayayungurura ku buryo atazajya yifashishwa mu isuku y’icyumba cy’abakobwa gusa ahubwo azajya ananyobwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashimiye cyane iki gikorwa, kuko kizakemura bimwe mu bibazo bamwe mu bana b’abakobwa batuye mu Murenge wa Ngeruka bakundaga guhura na byo.

Ni igikorwa cyatewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30, yatanzwe na Banki ya Kigali, azakoreshwa mu bikorwa byo kubaka, akazanifashishwa mu mahugurwa azahabwa abazajya bita ku bana b’abakobwa, ndetse ko kuguramo ibikoresho byifashishwa mu isuku y’abakobwa.

Umuryango w’Urubyiruko Our Past Initiative watangiye muri 2012, bakaba bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwibuka mu bihugu by’amahanga, gufasha abatishoboye mu bice bitandukanye by’Igihugu, kuvugurura amazu, gutanga amazi, n’ibindi. Ufite abanyamuryango barenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2,500) barimo abarenga 300 batuye mu bihugu by’amahanga.

Habayeho umwanya w’ibiganiro
Bishimiye ko ikigo cyabo kigiye kugira icyumba cy’abakobwa

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

William Ruto yashimangiye ko Perezida Kagame yiteguye gufatanya n’akarere mu bibazo bya RDC

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yagaragaje ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame ku bibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yiteguye gufatanya n’akarere mu gushakira umuti ibyo bibazo. Ibibazo by'umutekano muke muri DRC, byumwihariko mu burasirazuba bwayo, byakomeje kuzamurwa n'abayobozi batandukanye b'iki gihugu bakunze kubyegeka k'u Rwanda, rushinjwa gutera inkunga umutwe wa M23, gusa u Rwanda rwakomeje kubihakana. Mu kiganiro cyihariye Perezida wa Kenya […]

todaySeptember 25, 2022 1100

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%