Inkuru Nyamukuru

Amanota y’ibizamini bya Leta agiye gutangazwa

todaySeptember 25, 2022 166

Background
share close

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun) aratangazwa kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022.

Itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), ryamenyesheje abanyeshuri, ababyeyi n’abarezi ko amanota atangazwa kuri iyo tariki yavuzwe haruguru.

Iryo tangazo riragira riti “NESA yishimiye kumenyasha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’ abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa Kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z’amanywa”.

Abanyeshuri 229, 859 basoje amashuri abanza ni bo bakoze ibizamini bya Leta bibategurira gukomeza mu mashuri yisumbuye, mu gihe abakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange bitegura kujya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye ari 127,869.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kurikira ikiganiro ‘Ed-Tech Monday’ umenye byinshi ku mutekano w’umunyeshuri wifashisha ikoranabuhanga

Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye. Igice cy’ikiganiro cya Ed-Tech cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022 kiribanda ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umutekano w’umunyeshuri mu Burezi bwifashisha Ikoranabuhanga”. Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi cyangwa se E-learning muri Afurika rikomeje kwiyongera. Raporo zerekana ko isoko ry’ikoranabuhanga mu burezi ku mugabane wa Afurika riteganyijwe kwiyongera ku […]

todaySeptember 25, 2022 90

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%