Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye i Brazzaville bahuriye muri siporo rusange

todaySeptember 26, 2022 91

Background
share close

Urubyiruko rw’Abanyarwanda baba muri Congo Brazzaville rwahuriye mu gikorwa ngarukakwezi cya Siporo rusange, cyateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Congo n’Abanyarwanda bahatuye, ku Cyumweru tariki 25 Nzeri 2022.

Urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye i Brazzaville

Nyuma y’icyo gikorwa, uru rubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kuganira kuri gahunda z’ingenzi rwashyiramo ingufu, mu kubaka igihugu no kwiteza imbere.

Mu biganiro byatanzwe, Bwana Kayitakore Claude, umuyobozi wungirije wa Diaspora nyarwanda i Brazzaville ndetse na Bwana Casimir Nteziryimana, umujyanama wa Kabiri muri Ambassade, basabye urwo rubyiruko rubarizwa mu ngeri nyinshi, guhuza ingufu, rugafatanya muri byose, cyane cyane, mu gufasha abavukiye mu mu mahanga gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, kuratira abanyamahanga ibyiza by’u Rwanda, ariko ibyo byose bigakoranwa ubupfura, umuco n’ubunyangamugayo, kuko aribyo bihesha igihugu cy’u Rwanda agaciro mu ruhando rw’amahanga.

Kayitakore Claude, umuyobozi wungirije wa Diaspora nyarwanda i Brazzaville

Urubyiruko rwavukiye mu mahanga cyane cyane abahoze ari impunzi, rwabwiwe ko ari uburenganzira bwabo kugira ibyangombwa by’Igihugu cyabo, kandi banasobanurirwa ibisabwa kugira ngo babibone.

Urwo rubyiruko rwasoje icyo gikorwa cyitabiriwe n’abasaga 70, rwiyemeje kuzakoresha ubushobozi bwose rufite, mu guhesha ishema Igihugu cy’u Rwanda.

Casimir Nteziryimana, umujyanama wa kabiri muri Ambassade

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umusirikare wa FARDC yafatiwe mu Rwanda yasinze

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Kigali Today ko umusirikare w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yafatiwe mu Rwanda yasinze. N’ubwo hatamenyekanye amazina n’ipeti by’uwo musirikare wafatiwe mu Rwanda, amakuru atangazwa na AFP ni uko yafashwe tariki 24 Nzeri 2022 afite imbunda yasinze. Umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo Colonel Patrick Iduma Molengo, yabwiye AFP ko umusirikare wa FARDC yambukiranyije umupaka agiye gushaka inkwi mu Rwanda. […]

todaySeptember 26, 2022 192

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%