Inkuru Nyamukuru

RDC: Abasirikare bashinjwa kwica abashinwa 2 basabiwe igihano cy’urupfu

todaySeptember 27, 2022 101

Background
share close

Umucamanza w’urukiko rwa gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ku wa mbere yasabiye igihano cy’urupfu abantu 11 bashinjwa kwica Abashinwa babiri bakoraga mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro muri uyu mwaka.

Tariki ya 17 Nyakanga, imodoka zarimo Abashinwa bari batashye bavuye ku birombe bicukurwamo zahabu, baguye mu gitero mu gace ka Nderemi mu ntara ya Ituri. Abakozi babiri b’Abashinwa icyo gihe barishwe.

Urukiko rwa gisirikare yahise itangira kuburanisha abantu 12 barimo abasirikare 11 muri Nyakanga. Bashinjwa ibyaha by’ubwicanyi, nk’uko byatangajwe n’ababonye icyemezo cyafashwe n’urukiko.

Abasirikare babiri muri abo bashijwa muri iyo dosiye kugeza ubu baracyashakiswa, baburiwe irengero, nk’uko VOA ibitangaza.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rurasabwa kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rusaga 1000 rusoje itorero ry’Intore z’Inkomezamihigo VIII, rwatorezwaga mu Karere ka Huye kurinda igihugu no gusigasira ibyagezweho. Basabwe kurinda Igihugu no gusigasira ibyagezweho Ubwo Minisitiri Mbabazi yasozaga, yari torero ari kumwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana na Gen James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano. Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko arirwo mbaraga z’u Rwanda, ko rugomba kurinda […]

todaySeptember 27, 2022 90

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%