Inkuru Nyamukuru

Urubanza rwa Kabuga Félicien ruratangira kuri uyu wa Kane

todaySeptember 28, 2022 126

Background
share close

Kabuga Félicien ukekwaho gutera inkunga no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, azatangira kuburanishwa ku wa Kane tariki 29 Nzeri 2022 i La Haye mu Buholandi, nk’uko byemejwe n’urwego rwasigaranye inshingano z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT).

Kabuga Félicien

Itangazo IRMCT yanditse kuri Twitter, riravuga ko isomwa ry’urubanza rizatangira ku wa Kane no ku wa Gatanu (tariki 29 na 30 Nzeri 2022) saa yine (10:00) za mu gindo, ku isaha yo mu Buholandi ari zo saa tanu (11:00) ku isaha yo mu Rwanda.

IRMCT kandi yavuze ko urukiko ruzakomeza kuburanisha urubanza no mu cyumweru kizakurikiraho, aho ruzagezwaho ubuhamya ku wa Gatatu tariki 05 Ukwakira 2022 saa tanu ku isaha yo mu Rwanda.

Urubanza rwa Kabuga rwagombaga kuba rwaratangiye ku itariki 18 Kanama 2022 saa tanu (11:00), ariko ruza gusubikwa nyuma y’uko Kabuga agaragaje ko atarabashije kuburana icyo gihe.

Urubanza rwe rugiye gutangira mu gihe hari impinduka zabaye mu bacamanza bagomba kuburanisha Kabuga, rukazaba rurimo aba bakurikira: Iain Bonomy uzaruyobora, Elizabeth Ibanda-Nahamya, Mustapha El Baaj, na Margaret deGuzman uzakora nk’umusimbura (Reserve Judge).

Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida w’Icyumba cy’Urukiko kizaberamo urubanza rwa Kabuga (Graciela Gatti Santana) ashyizeho umucamanza mushya ugomba kumusimbura (Mustapha El Baa), agashyiraho na Margaret deGuzman ugiye gukora nk’umucamanza w’umusimbura mu rubanza.

Ku itariki 01 Ukwakira 2020, Perezida w’Icyumba cy’Urukiko icyo gihe (Carmel Agius) yari yashyizeho inteko y’abacamanza barimo Iain Bonomy (ugiye kuyobora urubanza), Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Kabuga ni muntu ki?

Kabuga Félicien, washinze radiyo rutwitsi yari izwi nka RTLM (Radiyo Télévision Libre des Milles Collines), ashinjwa kugira uruhare mu kwenyegeza no gusakaza urwango rwari rugamije kurimbura Abatutsi mu Rwanda.

Kabuga anashinjwa gutera inkunga y’amafaranga, ibikoresho na morali, interahamwe zatojwe kugirira nabi no kwica Abatutsi n’abandi batari bashyigikiye uwo mugambi mubisha, mu bwicanyi bwakorewe muri Kigali, Gisenyi, na Kibuye.

Mu byaha aregwa, harimo no kuba yarateye inkunga mu buryo butandukanye, agatsiko k’interahamwe zo muri Kimironko mu Mujyi wa Kigali zari zariyise ‘Interahamwe za Kabuga’ zagize uruhare mu bitero, ubwicanyi no kugirira nabi mu buryo bushoboka bwose Abatutsi n’abandi batari bari muri ubwo bugome muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, haba kuri za bariyeri, mu bwihisho no mu ngo.

Kabuga anashinjwa gukusanya amafaranga yo kugura intwaro n’amasasu no kugira uruhare mu gutumiza hanze imbunda n’amasasu, byakwirakwijwe mu nterahamwe zo muri Perefegitura ya Gisenyi. Ibirego bishinja Kabuga bivuga ko izo ntwaro zakoreshejwe mu bwicanyi bwabereye muri Gisenyi na Kibuye, imbere no mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.

Ku itariki 30 Nzeri 2020, Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwanze kwakira ubujurire bwe asaba ko atakoherezwa gufungirwa muri gereza ya IRMCT. Tariki 21 Ukwakira 2020, umucamanza Iain Bonomy yavuguruye urupapuro rwo guta muri yombi no koherezwa, ndetse ategeka ko Kabuga yoherezwa ku ishami rya IRMCT riri i La Haye.

Kabuga Félicien w’imyaka 89 yoherejwe muri gereza ya La Haye ku itariki 26 Ukwakira 2020, yitaba urukiko bwa mbere ku itariki 11 Ugushyingo 2020. Icyo gihe ubujurire bwe buhakana ibyaha bwarakiriwe bwandikwa mu izina rye, bashingiye ku byaha byose ashinjwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burkina Faso: Abasirikare 11 baguye mu gitero cy’iterabwoba, abasivile 50 barashimutwa

Reta ya Burkina Faso ku wa kabiri yavuze ko abasirikare cumi n’umwe bishwe abandi basivile hafi 50 baburirwa irengero nyuma y’igikekwa kuba igitero cy’abajihadiste mu Majyaruguru y’igihugu. Umuvugizi wa reta, Lionel Bilgo, yavuze ko imodoka za gisirikare zari zishyiriye bagenzi babo ibikoresho zaguye mu gico cy'abajihadiste ku wa mbere zigeze mu gake ka Djibo. Yavuze ko hagikorwa iperereza ku baburiwe irengero. Amakuru ava mu bashinzwe umutekano yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, […]

todaySeptember 28, 2022 80

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%