Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kivuga ko amafaranga ava mu bukerarugendo bwo gusura ingagi mu birunga yiyongereyeho 25% ava kuri miliyoni 131 mu madorali yariho mu 2020 agera kuri miliyoni 164 muri 2021.
Nk’uko RDB ibitangaza, miliyoni 164 z’amadorali y’Abanyamerika yakusanyijwe umwaka ushize ni ayaturutse mu bashyitsi b’abanyamahanga 512.000 baguze impushya zo gusura ingagi muri parike y’ibirunga.Iyi parike ifite ingagi zigera kuri 380.
Parike y’ibirunga iri mu misozi yagutse ya Virunga yambukiranya no mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Guverinoma itanga 10 ku ijana by’amafaranga yinjiye mu bukerarugendo bwa pariki z’igihugu, akajya mu baturage baturiye parike z’igihugu. Muri izo nyungu harimo amakoperative akora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Anthanasie Mukabizimungu umuyobozi wa koperative Imbereheza, koperative ishinzwe kubungabunga ibidukikije ikorera mu murenge wa Kinigi ku birenge bya Parike y’ibirunga, aganira na The New Times yavuze ko koperative ifite abanyamuryango barenga 500 bafite intego nyamukuru yo kubungabunga parike y’ibirunga.
Mukabizimungu yavuze ko kubungabunga ingagi ari inshingano za buri wese kuva bamenye akamaro kazo n’amafaranga zinjiriza igihugu ndetse n’abaturage.
Daniel Sibomana, utuye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yavuze ko bize gutura hafi y’ingagi no kuzirebera umutekano, iyo zisohotse, bahamagara abashinzwe parike kugira ngo bazisubize inyuma, mu gihe mu myaka yatambutse bashoboraga no kuzica.
Ku bwa Sibomana, yagize ati: “Duhereye ku musaruro dukura mu ngagi, ubu dufite ibikorwa remezo byinshi birimo amashuri, ibigo nderabuzima, gufata amazi n’ibindi.”
Imibare yerekana ko amafaranga aturuka mu bikorwa byo gusura ingagi yari yariyongereye mbere y’icyorezo cya Covid-19, ariko kuri ubu bikaba byarongeye gufata umurongo.
Muri 2019, ubukerarugendo bwo gusura ingagi bwakusanyije miliyoni 197 z’amadorali y’Amerika. Amafaranga yagabanutse cyane mumyaka ibiri yakurikiyeho biturutse ku cyorezo cya Covid-19. Muri 2020, amafaranga yavuye muri ubu bukerarugendo bwinjije agera kuri miliyoni 23 z’amadolari y’Amerika mu gihe mu 2021 yari miliyoni 12 z’amadolari y’Amerika.
Kuva ubwo amafaranga yinjiye yatangiye kwiyongera kandi ukurikije imibare yaturutse muri RDB, muri Kanama uyu mwaka miliyoni 82 z’amadolari y’amerika zari zimaze gukusanywa mu bukerarugendo bwo gusura ingagi.
Ku wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lieutenant General. Innocent Kabandana wari Major General yahawe ipeti rya Lieutenant General Yahawe iryo peti nyuma yo gusoza ubutumwa yari arimo nk’umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano zoherejwe kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, muri Mozambique. Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu […]
Post comments (0)