Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu minsi ishize bwategetse umugore witwa Nyirahabimana Illuminée guha inzu yo guturamo umugabo we witwa Bizimana Daniel, mu gihe bategereje ko ibirego bafitanye mu nkiko bifatwaho imyanzuro.
Bizimana Daniel avuga ko umugore we Nyirahabimana bagiranye amakimbirane, kugeza ubwo yamwirukanye mu nzu zose bafitanye nk’umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Bizimana avuga ko ubwo yaherukaga kugeza ikibazo cye ku muyobozi w’Akarere, yoherejwe kuba iwe aho yari yaravuye ahunga umugore we ngo batazicana kubera amakimbirane bafitanye, ashingiye ku mitungo.
Icyo gihe Bizimana ngo yagiye iwe mu rugo koko, ariko ngo iyo yinjiraga mu nzu umugore we yahitaga amufungirana, kugeza atabaje ngo abantu baze bamufungurire, bituma yongera ava iwe yirinda ko yakimbirana n’umugore bikageza ku mirwano cyangwa kwicana.
Bizimana yasabye ko Akarere ka Ruhango kamushakira aho aba kuko amazu ye yose uwo mugore ayamuteramo, akamubuza amahoro kandi batakibana dore ko banafitanye urubanza rwa gatanya mu kwezi k’Ukwakira 2022.
Nyirahabimana ashinja umugabo we kumugambanira akarandurirwa imyaka, akanamutera ubwoba, byatumye yandikira Akarere yishinganisha ku bw’umutekano we, kandi Akarere kasuzumye ibibazo afitanye n’umugabo we bagasanga niba batabashije kumvikana ibyiza batandukana.
Nyirahabimana asobanura ko atigeze ahohotera umugabo we ahubwo yifuza ko bagumana mu gihe umugabo we avuga ko uwo mugore yamunaniye atakifuza kugumna na we ahubwo ko bategereje ko bahabwa gatanya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, n’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha muri ako Karere buvuga ko iby’imibanire ya Bizimana n’umugore we biteye amakenga ku buryo basanga hakurikizwa umwanzuro wo gutandukana nk’uko babiregeye.
Hagati aho umugore wa Bizimana ntagaragaza inzu yaha umugabo we ngo abe ayibamo, ariko ubuyobozi bukaba bwategetse ko Bizimana ahabwa inzu imwe mu zo afitanye n’umugore we mu gihe bagitegereje ibyemezo bizafatwa n’inkiko baregeyemo.
Bwasabye kandi ko mu gihe inkiko zitarafata imyanzuro, ntawemerewe kugurisha umutungo w’aho atuye cyangwa ngo ahohotere mugenzi we, mu gihe byaba uwabikoze akabibazwa ku giti cye.
Post comments (0)