Inkuru Nyamukuru

Mvukiyehe Juvenal wari Perezida wa Kiyovu Sports yeguye

todaySeptember 29, 2022 115

Background
share close

Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya kubera impamvu ze bwite. Mu ibaruwa yandikiye inama y’ubutegetsi ya Kiyovu Sports Association, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko yeguye ku mpamvu bwite ndetse no kubona ko atazagera ku byo yiyemeje.

Mvukiyehe Juvenal

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya wo kubagezaho ubwegure ku mpamvu zanjye bwite no ku mpamvu y’uko mbona ntazagera ku ntego niyemeje.”

Muri iyi baruwa, yakomeje avuga ko abikoze kugira ngo ubwegure bwe buzagezwe mu nteko rusange iteganyijwe ku itariki ya 1 Ukwakira 2022 hagashakwa abamusimbura, akaba yavuze ko yitegura kubamenyereza mu gihe cy’amezi abiri.

Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports tariki 27 Nzeri 2020 atowe ku majwi 100%. Mu myaka ibiri yari ayimazemo yashoboye kuyihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2021-2022.

Ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022 abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo bavuga ko ikipe ibabereyemo ibirarane. Iyi kipe irimo kwitegura kwakira ikipe ya Sunrise FC ku munsi wa kane wa shampiyona, hazaba ari tariki ya 1 Ukwakira 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ruhango: Ubuyobozi bwategetse umugore guha umugabo inzu yo guturamo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango mu minsi ishize bwategetse umugore witwa Nyirahabimana Illuminée guha inzu yo guturamo umugabo we witwa Bizimana Daniel, mu gihe bategereje ko ibirego bafitanye mu nkiko bifatwaho imyanzuro. Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zivuga ko uzahohotera undi azabibazwa ku giti cye Bizimana Daniel avuga ko umugore we Nyirahabimana bagiranye amakimbirane, kugeza ubwo yamwirukanye mu nzu zose bafitanye nk’umugabo n’umugore bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko. Bizimana avuga ko ubwo yaherukaga […]

todaySeptember 29, 2022 131

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%