Kudekarara ntago bisimbura isuzuma (Controle Technique) – Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP JMV Ndushabandi avuga ko kuba umuntu yaradekaraye bidasimbura Contrôle technique kuko ntayo aba afite bityo ko ufatiwe mu muhanda agomba kubihanurwa. Yabivuze kuri uyu wa 30 Mutarama 2019, ubwo iryo shami ryari ryazindukiye mu gikorwa cyo gufata imodoka ziri mu muhanda zidafite Contrôle technique, ngo kikaba ari kimwe mu bikorwa bihoraho bigamije gukumira icyateza impanuka zo mu muhanda.
Post comments (0)