Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Singapore

todaySeptember 30, 2022 72

Background
share close

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Halima Yacob, mu ngoro ye izwi nka Istana.

Perezida Kagame na mugenzi we Halima Yacob. byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku ngingo z’inyungu rusange zirimo guhanga udushya, ikoranabuhanga n’uburezi.

Mu ruzinduko rw’akazi agirira muri Singapore Perezida Paul Kagame, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong. Ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zirimo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza, ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.

Ibiro by’umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko abo banyacyubahiro bombi biyemeje guteza imbere kurushaho imibanire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Singapore.

Mbere yo kubonana n’abo banyacyubahiro bombi, Umukuu w’Igihugu yabanje gusura Kaminuza y’Ikoranabuhanga yitwa, Nayang Technological University, atambagizwa ibice biyigize asobanurirwa amateka yayo mu myaka 30 imaze ndetse anageza ijambo ku banyeshuri, abakozi n’abashakashatsi bo muri iyo kaminuza bagera ku 1000.

Perezida Kagame, yahagarariye na isinywa ry’amasezerano hagati ya Minisiteri y’Uburezi na Kaminuza y’ikoranabuhanga, Nanyang Technological University, yemerera abanyeshuri b’Abanyarwanda kuyigamo guhera umwaka utaha.

U Rwanda na Singapore bifitanye umubano mwiza, ndetse Minisitiri w’Intebe, Lee Hsien Loong aherutse gusura u Rwanda yakakirwa Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM.

Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imari, kubahiriza amategeko, Ikoranabuhanga ndetse na serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu myaka 28 ishize u Rwanda rwubakiye ku kwimakaza ubumwe, umutekano no guhanga udushya – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko mu 1994, ubwo amakuba ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagwiriraga u Rwanda, agasiga Igihugu kitakiriho, ibintu byose ari umuyonga, mu myaka 28 ishize, igihugu cyongeye kubaho cyubakiye ku kwimakaza ubumwe, umutekano no guhanga udushya. Umukuru w’Igihugu ibi yabigarutseho mu kiganiro yahaye abanyeshuri bo muri Kaminuza yitwa “Nanyang Technological University (NTU Singapore), mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira muri Singapore. Perezida Kagame mbere yo gutanga ikiganiro […]

todaySeptember 30, 2022 105

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%