Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente yakiriye umuyobozi mushya wa Trademark Africa

todaySeptember 30, 2022 97

Background
share close

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri 2022, yakiriye David Beer umuyobozi mukuru mushya wa Trademark Africa.

Ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye bikaba byibanze ku koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane mu karere ndetse no guteza imbere ubukugu. Ni ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome.

Umuyobozi mukuru wa Trademark Africa David Beer, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri Ngirente, yavuze ko igihe Trademark Africa imaze ikorera mu Rwanda hari byinshi byagezweho kandi bigamije koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane mu karere.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, avuga ko trademark kuba ikorera no mu bindi bice bya Afurika, ari amahirwe akomeye ku Rwanda n’isoko rusange rya Afurika.

Intego nyamukuru ya TradeMark Africa ni ugutera inkunga imishinga igamije kubaka ibikorwa remezo byoroshya ubucuruzi. Iyi mishinga yose ikaba imaze gutwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 115 $.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Singapore

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Singapore, kuri uyu wa gatanu tariki 30 Nzeri, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Halima Yacob, mu ngoro ye izwi nka Istana. Perezida Kagame na mugenzi we Halima Yacob. byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku ngingo z’inyungu rusange zirimo guhanga udushya, ikoranabuhanga n’uburezi. Mu ruzinduko rw’akazi agirira muri Singapore Perezida Paul Kagame, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong. […]

todaySeptember 30, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%