Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwatangiye kohereza ibicuruzwa binyuze mu masezerano y’isoko rusange

todayOctober 4, 2022 93

Background
share close

Ku wa gatanu, tariki ya 30 Nzeri, u Rwanda rwohereje muri Ghana ibicuruzwa bya mbere binyuze mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Moussa Faki, Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, yishimira itangizwa ry’isoko rusange rya Afurika, umuhango wabereye i Kigali taliki 21 Werurwe 2018.

Ibicuruzwa byoherejwe bwa mbere ni ikawa yo muri Igire Coffee Limited yajyanywe i Accra na sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya RwandAir, ibyo bikaba bitangiye ku mugaragaro nk’inyungu z’ubucuruzi zishingiye ku masezerano ya AfCFTA.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ryerekana ko “Icyemezo cya mbere cy’isoko rusange cyahawe Igire Coffee kuri kawa yerekeje muri Ghana mu rwego rwo gutangiza ubucuruzi bw’isoko rusange, AfCFTA.”

Ikomeza ivuga ko iyi ariyo ntangiriro yo kongera ubucuruzi muri Afurika.

U Rwanda rwatoranijwe mu bihugu birindwi bigomba gutangira igerageza ry’ubucuruzi mu isoko rusange rya africa (AfCFTA).

Ikawa yoherejwe binyuze muri aya masezerano itunganywa n’uruganda ruyobowe na Briggette Harrington, washimangiye ko isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, rigiye kugirira akamaro u Rwanda nyuma yo kwemezwa ngo rifashe ibihugu bya Afurika gukorana bucuruzi.

Ati: “Ntabwo dukwiriye gukomeza kwishingikiriza ku bihugu by’iburengerazuba bikomeza gutwara ibikoresho fatizo bya Afurika n’umutungo kamere biva ku mugabane ukennye. Tugomba kubihindira.”

Harrington, aganira na The New Times, yavuze ko ubwo yashinga uruganda rutunganya kawa, yayikusanyaga muri koperative z’abagore, maze akayitunganya akayohereza muri Gana. Ndetse ayo mafaranga akagaruka muri ba bahinzi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Harrington yakomeje agira ati: “Amasosiyete yo mu Burengerazuba yazaga hano, akagura ikiro cya kawa, reka tuvuge ku madorali atanu (5$). Bakayifata, bakayitunganya, bakayipakira bakongera bakatugarurira, bakayitugurisha ku madorari 45 y’Anyamerika, abagore bayihinze, bayigosoye, bakayoza bakanayanika, nyuma y’iyo mirimo myinshi bagakuramo amafaranga make. Ibi nibyo tugomba guhindura ”.

Yatanze urugero rwa kakao muri Ghana, kugeza mu minsi ishize, yungukiraga gusa ibihugu by’iburengerazuba byayitunganyaga bigakuramo chocolat ariko mu minsi ishize Afurika yatangiye kuyitunganyiriza aho byatangiye gutuma amafaranga yinjira mu gihugu yiyongera.

Harrington yavuze ko hamwe n’amasezerano y’isoko rusange AfCFTA, abacuruzi buzunguka ndetse bakanaganyirizwa n’imisoro binyuze muri politiki zo koroshya ubucuruzi na serivisi.

Ati: “Tugiye kohereza ibicuruzwa bitunganijwe. Ndimo gushishikariza abayobozi gutangira no kohereza icyayi binyuze mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika. Nasabye kandi Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu mahanga, gushyiraho politiki, bitarenze umwaka utaha, kugira nibura 25% by’ikawa yoherezwa mu mahanga itunganyirizwe imbere mu gihugu kandi iri janisha ryiyongere buhoro buhoro hagamijwe kugera kuri 80% by’ikawa y’u Rwanda yatunganyirijwe imbere mu gihugu.”

AfCFTA, ni ryo soko rinini ku isi, rihuza miliyali imwe na miliyoni hafi 300 by’abaturage b’ibihugu bya Afurika bigera kuri 54, bifite umusaruro mbumbe ukabakaba miliyali 2.5 y’amadorali.

Aya masezerano y’intsinzi kuri uyu mugabane yashyizweho umukono i Kigali muri Werurwe 2018.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

BUGESERA: Yafatanywe iwe mu rugo moto bicyekwa ko yibwe

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Bugesera yafatiye moto yibwe yo mu bwoko bwa TVS RF 436 H mu rugo rw’uwitwa Frederick Rusanganwa ufite imyaka 38 y’amavuko, mu mudugudu wa Gakoni, akagari ka Kamabuye, mu murenge wa Shyara. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kw’iyi moto, kwaturutse ku makuru yatanzwe na nyiri moto nyuma yo kuyibura aho […]

todayOctober 3, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%