Perezida Museveni yasabye imbabazi aba Kenya kubera amagambo y’umuhungu we
Mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, Perezida Museveni yavuze ko asabye abanya-Kenya imbabazi, kandi ko abakozi ba reta, y'aba abasivile cyangwa abasirikare, babujijwe kwivanga muri gahunda z'ibihugu by'abaturanyi. Ku wa mbere, ni bwo Gen Kainerugaba yanditse ubutumwa bwinshi yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, bwakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga. Bumwe muri ubwo butumwa, yavuze ko we n'abasirikare be byabatwara ibyumweru bibiri gusa mu gufata umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi. […]
Post comments (0)