Inkuru Nyamukuru

Itsinda ry’abasirikare bakuru muri Zambia bari mu rugendoshuri mu Rwanda

todayOctober 5, 2022 243

Background
share close

Itsinda ry’intunwa z’abasirikare bakuru 13 baturutse mu ngabo za Zambiya (ZDF) bari mu rugendoshuri mu Rwanda, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo, ku Kimihurura.

Aba basirikare basanzwe ari abanyeshuri mu ishuri rya gisirikare (Zambia Services, Command and Staff College), batangiye uruzinduko rwabo kuri uyu wa gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, rukazamara icyumweru.

Umuyobozi w’iri tsinda Colonel Edmond Mbilika avuga ko aba banyeshuri, muri uru rugendoshuri rw’icyumweru bazasura inzego nyinshi zitandukanye za Guverinoma hagamijwe kugaruka ku ngingo zose zerekeye “Kwagura uruhare rw’ingabo mu mutekano ku isi” nk’uko insanganyamatsiko bagenderaho uyu mwaka ibivuga.

Iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ingoro y’urugambabrwo guhagarika Jenoside ndetse n’ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, riherereye mu karere ka Musanze.

Basuye kandi ikicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, RDF, basobanurirwa amateka y’urugendo rwo guhindura RDF kuva urugamba rwo kwibohora rwarangira mu 1994.

Biteganyijwe ko bazasura kandi banki ya Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’ubwishingizi bw’ubuzima, Horizon Ltd n’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda mbere yo gusubira iwabo muri Zambia.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%