Inkuru Nyamukuru

Bamwe mu bagize umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza bari mu ruzinduko mu rwanda

todayOctober 6, 2022 143

Background
share close

Sophie Rhys-Jones umugore w’igikomangoma Prince Edward wo mu Bwongereza akaba anashinzwe ibihugu by’Amajyepfo y’Umugabane wa Asia, umuryango w’Abibumbye n’uburenganzira bwa muntu, Tariq Ahmad bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Ni uruzinduko batangiye ku wa gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, ndetse baherekejwe na ambasaderi w’ubwongereza mu Rwanda, Omar Daair, bakiriwe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ushinzwe umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, Prof Nshuti Manasseh.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere uburenganzira bw’abagore, kurandura ihohoterwa no gufasha abafite ubumuga.

Bagiranye kandi ibiganiro na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenge, byibanze kugushyigikira imishinga igamije guteza imbere umugore n’umukobwa.

Aba bashyitsi kandi basuye urwibutso rwa Jenoside Kigali ruri ku Gisozi aho bazengurukijwe ibice birugize ndetse basobanurirwa amateka ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse bunamira inzirakarengane zazize iyo genoside zishyinguye muri uru rwibutso.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Itsinda ry’abasirikare bakuru muri Zambia bari mu rugendoshuri mu Rwanda

Itsinda ry'intunwa z’abasirikare bakuru 13 baturutse mu ngabo za Zambiya (ZDF) bari mu rugendoshuri mu Rwanda, aho bakiriwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cy’ingabo, ku Kimihurura. Aba basirikare basanzwe ari abanyeshuri mu ishuri rya gisirikare (Zambia Services, Command and Staff College), batangiye uruzinduko rwabo kuri uyu wa gatatu tariki 05 Ukwakira 2022, rukazamara icyumweru. Umuyobozi w’iri tsinda Colonel Edmond Mbilika avuga ko aba […]

todayOctober 5, 2022 243

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%