Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Butariyani ruzamara icyumweru ku butumire bwa Lieutenant General Teo Luzi, umuyobozi mukuru wa Italian Arma dei Carabinieri.
CG Dan Munyuza n’itsinda ayoboye, uru ruzinduko barimo mu Butaliyani barutangiye kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022.
Urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, rwatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.
CG Dan Munyuza na mugenzi we Lt Gen Teo Luzi, bazagirana ibiganiro bizibanda ku bufatanye bugamije gukomeza amahugurwa mu bintu bitandukanye hibandwa ku masomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ishuri ry’amahugurwa rya Gishari ndetse n’ishuri ry’aba ofisiye rya Carabinieri riri i Roma.
Uru ruzinduko rwa CG Dan Munyuza, mu Butaliyani, ruje rukurikira urwo mugenzi we Lt Gen Teo Luzi, yaherukaga kugirira mu Rwanda tariki 11 Ukwakira 2021.
Lt. Gen. Teo Luzi wari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, icyo gihe yakiriwe na mu genzi we CG Dan Munyuza ndetse agirana inama n’abayobozi bakuru bo muri Polisi y’u Rwanda.
Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Carabinieri mu bijyanye no gucunga umutekano nk’uko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya Polisi zombi i Roma mu Butaliyani muri Mutarama umwaka wa 2017.
Aya masezerano agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kugarura ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Post comments (0)