Muri Nzeri uyu mwaka abayobozi ba Danemark, barimo Minisitiri ushinzwe abimukira, Kaare Dybvad na Minisitiri ushinzwe ubufatanye mu iterambere, Flemming Møller Mortensen, bagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Aba bayobozi babonanye na bagenzi babo b’u Rwanda, barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta, na Minisitiri ushinzwe ubutabazi, Marie Solange Kayisire, bagirana ibiganiro.
U Rwanda na Danemark byiyemeje gushimangira ibiganiro by’ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo gushyigikira iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Rwanda mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’ibidukikije, imiyoborere myiza ijyanye na politiki y’impunzi n’abimukira.
Ibiganiro biri mu mujyo w’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’impuzi n’abimukira n’ubujyanama muri politiki yashyizweho umukono muri Mata 2021.
Impande zombi zumvikanye ko kugira ngo ayo masezerano atange umusaruro, hagiye gufungurwa ibiro bihuriweho i Kigali. Bizaba birimo abadipolomate babiri bashinzwe gukurikirana umunsi ku munsi icyo kibazo.
Umwaka ushize kandi intumwa z’Abaminisitiri ziturutse muri Danemark, ziherekejwe n’abashoramari, baje mu Rwanda baganira byinshi ku mpande z’ibihugu byombi, harimo ibibazo ku rwego mpuzamahanga, mu karere ndetse bungurana ibitekerezo ku ishoramari n’ubucuruzi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Butariyani ruzamara icyumweru ku butumire bwa Lieutenant General Teo Luzi, umuyobozi mukuru wa Italian Arma dei Carabinieri. CG Dan Munyuza n'itsinda ayoboye, uru ruzinduko barimo mu Butaliyani barutangiye kuri uyu wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022. Urubuga rwa Polisi y'u Rwanda, rwatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya Polisi z'ibihugu byombi. CG […]
Post comments (0)