Inkuru Nyamukuru

Amerika yagabye igitero cyahitanye abayobozi batatu ba ISIS muri siriya

todayOctober 7, 2022 55

Background
share close

Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya kiyisilamu ku wa kane watakaje abayobozi bawo batatu mu bitero bibiri Leta zunze ubumwe za Amerika yagabye mu majyaruguru ya Siriya, ku musi umwe.

Igisirikare cya Amerika cyemeje ko igitero cya mbere cyakozwe na kajugujugu mu gitondo cyo kuwa kane, cyabereye mu karere ka Qamishli, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba ya Siriya, ahagenzurwa n’abasirikare bashyigikiye Perezida wa Siriya, Bashar Assad.

Igisirikare cya Amerika mu karere ka Siriya n’igice kinini cyo mu burasirazuba bwo hagati cyavuze ko icyo gitero cyahitanye, Rakkan Wahid al-Shammri, hamwe n’undi umwe bakorana. Abandi babiri barafashwe.

VOA, ivuga ko Al-Shammri yashinjwaga na Amerika kuba ari we wari ushinzwe kwinjiza intwaro n’abarwanyi bajya kurwana ku ruhande rw’uwo mutwe.

Igisirikare cya Amerika kivuga ko cyakoze ikindi gitero cy’indege mu majyaruguru ya Siriya, gihitana abayobozi babiri bo ku rwego rwo hejuru ba ISIS. Abo barimo Abu ‘Ala, ufatwa ko yari mu bayobozi batanu bo hujuru b’uwo mutwe, yari yungirije umuyobozi ISIS muri Siriya. Undi ni Abu Mu’Ad al-Qahtani, wari ushinzwe amagereza muri uwo mutwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RALGA yabonye umuyobozi mushya

Ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), ryabonye umunyobozi mushya, nyuma y’amatora y’abagize komite nyobozi, yabaye ku wa Kane tariki 06 Ukwakira 2022. Jeannette Nyiramasengesho watorewe kuyobora RALGA Jeannette Nyiramasengesho watorewe kuyobora RALGA, asanzwe ari Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ngororero, akaba asimbuye Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, wari umaze igihe kigera ku myaka itandatu. Kuva RALGA yashingwa mu myaka 20 ishize, bamaze kugira manda enye, Jeannette Nyiramasengesho […]

todayOctober 7, 2022 94

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%