Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi bwatangiye imyitozo y’uko umurwayi wa Ebola wagera mu Rwanda yakwakirwa, busaba abaturage gutanga amakuru ku bantu baheruka muri Uganda mu minsi 21 ishize.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gisenyi bubitangaje mu gihe abakozi bashinzwe ubuzima, bapima umuriro kuri buri muntu winjiye mu Rwanda.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CSP Dr. Ernest Tuganeyezu, avuga ko Ebola itaragera mu Rwanda ariko bagomba gukora imyitozo y’uko umurwayi wayo abonetse yakwakirwa, agakomeza ahamagarira abaturage gutanga amakuru ku bantu bagira ibimenyetso byo kubabara umutwe, kuribwa mu nda.
Agira ati “Icyo dusaba abaturage ni ugutanga amakuru no kwihutira kujya kwa muganga ku bantu bababara umutwe, bafite umuriro, bababara mu nda hamwe no kuruka. Ikindi kimenyetso benshi bazi ni ukuva amaraso ahari umwenge hose. N’ubwo nta murwayi wa Ebola turakira tugomba gufata ingamba, ibi bikajyana no gusaba abaturage gutanga amakuru ku bantu baheruka mu gihugu cya Uganda mu minsi 21 ishize.”
CSP Dr Tuganeyezu avuga ko hashyizweho itsinda ry’abaganga bafasha mu gihe habonetse umurwayi ufite ibimenyetso bya Ebola, asaba abaturage gutanga amakuru.
Agira ati “Ku mipaka hari abakozi bapima umuriro, igihe habonetse umurwayi, ibitaro icyo bisabwa ni gukorana n’itsinda ry’abaganga rishinzwe gutabara.”
Uyu muyobozi asaba abaturage kwihutira kujya kwa muganga kurusha uko abantu barwara bakajya kugura imiti mu maguriro (pharmacie), kuko arwaye agashaka kwivura akaba yakwanduza abandi mu gihe ageze kwa muganga bumufasha.
Amakuru atangwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), agaragaza ko abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Uganda bageze kuri 63 mu Karere ka Mubende, kuva tariki 20 Nzeri 2022, kikaba kimaze guhitana 29 harimo abaganga bane.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza uri mu ruzinduko rw'akazi mu gihugu cy’u Butaliyani, ku wa mbere, tariki ya 10 Ukwakira, yasuye ikigo cy’icyitegererezo gitangirwamo amahugurwa yo ku rwego rwisumbuye ajyanye no kubungabunga amahoro (CoESPU). IGP Munyuza n'itsinda ry’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Carabinieri, Lt. Gen. Maurizio Detalamo Mezzavilla wari kumwe n’umuyobozi w’icyo kigo, Brig Gen Giovanni Pietro Barbano. IGP Munyuza yasobanuriwe inshingano iki kigo […]
Post comments (0)