KT Radio Real Talk, Great Music
Polisi mpuzamahanga (Interpol) iratangaza ko guhangana n’iterabwoba ku mugabane wa Afurika ari urugamba rureba ibihugu byose byo kuri uwo mu gabane, kuko nta gihugu kimwe cyabyishoboza.
Byatangarijwe mu nama ya 24 ya Polisi mpuzamahanga ihuje akarere ka Afurika, iri kubera I Kigali mu Rwanda.
Atangiza iyi nama Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko ibyaha byinshi bikorerwa ku mugabane wa afurika bigira ingaruka ku baturage b’inzirakarengane, asaba abateraniye muri iyi nama guhuriza hamwe ibitekerezo byatuma ibyaha bigabanuka kuri uyu mugabane wa Afurika.
Written by: KT Radio Team
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.
Post comments (0)