Ibiciro ku isoko byazamutseho 17.6% muri Nzeri 2022
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 17.6% muri Nzeri 2022 ugereranyije na Nzeri 2021. Mu gihe ibiciro muri Kanama 2022 byari byiyongereyeho 15.9%. Ibiciro byo mu mijyi bisanzwe byifashishwa nk’igipimo ngenderwaho mu bukungu bw’u Rwanda, bigaragaza ko muri Nzeri 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 33.2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 7.9%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho […]
Post comments (0)