Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Princess Ingeborg wa Danemark

todayOctober 12, 2022 62

Background
share close

Perezida Paul Kagame, ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, yakiriye Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein wa Danemark, akaba ayobora Louisenlund Foundation.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame na Princess Ingeborg, bagiranye ibiganiro byerekeranye n’amahirwe y’ubufatanye mu rwego rw’uburezi.

Louisenlund Foundation, ni umuryango washinzwe mu 1949, aho wagiye ushyiraho gahunda zifasha amashuri mu buryo bw’imyigishirize, mu rwego rwo gutegura abanyeshuri kuri ejo hazaza.

Perezida Kagame yakiriye kandi, Marc Funk, Umuyobozi Mukuru wa Recipharm ndetse n’Umuyobozi wa KENUP Foundation, Holm Keller.

Bagiranye ibiganiro ku bijyanye n’ubufatanye mu nzego zitandukanye, harimo na gahunda yo gukora inkingo n’imiti, mu gihe ari imwe mu ntego z’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Afrique yapfushije mukuru we

Umuhanzi Nyarwanda ‘Afrique’ yatangaje ko mukuru we yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, azize impanuka. Umuhanzi Afrique yapfushije mukuru we Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Afrique yavuze ko ababajwe no gutangaza inkuru itunguranye y’agahinda, atewe na mukuru we witabye Imana azize impanuka. Yaboneyeho gusaba ko ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya yitwa Myboo bigiye kuba bihagaze. Ati “Mu gihe njye n’umuryango wanjye tugiye mu […]

todayOctober 11, 2022 59

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%