Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Abahitanywe n’imyuzure bararenga 600

todayOctober 17, 2022 31

Background
share close

Muri Nigeria, abaturage barenga 600 bamaze guhitanwa n’imyuzure y’imvura kuva mu kwezi kwa gatandatu. Iyo myuzure yakuye mu byabo abandi barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 300.

Reta ya Nigeria yatangaje iyi mibare mishya ivuga ko mu mateka y’imyaka cumi ishize, ari ubwa mbere imvura ihitanye abantu benshi.

Mu cyumweru gishize Nigeria yari yavuze ko abahitanywe n’imvura yo kuva mu kwa gatandatu bari 500. Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi no gukumira ibiza muri icyo gihugu, Sadiya Umar Farouq, yasobanuye ko imibare ikomeza kwiyongera kubera hari leta kugeza ubu zitari zitegura guhangana n’imyuzure.

Ibindi byangijwe n’iyo myuzure, birimwo amazu arenga ibihumbi 82 yasenyutse, n’amahegitari y’imirima ibihumbi 110 yangiritse.

Ikigo cya Reta gishinzwe kureba ibijyanye n’ikirere n’ibiza muri Nigeria cyatanze umuburo ko mu bihe biri imbere hashobora kugwa indi mvura nyinshi, ishobora kuzangiza ibintu byinshi kurushaho.

Si ubwa mbere Nigeria ihuye n’ikibazo cy’imyuzure kuko mu 2012, yahitanye abantu 360 ivana mu byabo abarenga miriyoni ebyri n’ibihumbi ijana.

Ishami rya UN rishinzwe ibiribwa ku isi, PAM, ivuga ko Nigeria iri mu bihugu bitandatu bishobora kuzagira ikibazo cy’inzara nyinshi biturutse kw’ihindagurika ry’ibihe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame na Gen Muhoozi bitabiriye Car Free Day

Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame na Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu ruzinduko mu Rwanda, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange imenyerewe nka Car Free Day. General Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni, ku wa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, nibwo yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwihariye, nk’uko yaherukaga kubitangaza. Mu bandi bitabiriye iyi siporo harimo Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abandi. […]

todayOctober 16, 2022 165

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%