Inkuru Nyamukuru

Rayon Sports yatsinzwe urubanza yaregwagamo n’uwahoze ari umutoza wayo

todayOctober 17, 2022 68

Background
share close

Uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos yamaze gutsinda urubanza yaregagamo ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumwirukana we n’umwungiriza we Paulo Daniel Faria binyuranyije n’amategeko.

Umutoza Jorge Paixão, yatoje Rayon Sports amezi atanu

Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka ni bwo umutoza Jorge Paixão, umwungiriza we Paula Daniel Ferreira Faria n’ubunganira mu mategeko bemeje ko bamaze gutanga ikirego muri FIFA barega ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanzuro wo gutandukana nabo binyuranyije n’amategeko.

Ku italiki ya 02 Gashyantare uyu mwaka ni bwo ikipe ya Rayon Sports yerekanye umutoza Manuel da Silva Paixão Santos nk’umutoza mushya w’iyi kipe aho yagombaga kuyitoza mu mukino yo kwishyura mu gihe kingana n’amezi atandatu ariko atoza amezi atanu.

Mu gihe yamaze muri Rayon Sports yatoje imikino 20, atsinda 8, atsindwa 3, anganya 9.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, uhagarariye umutoza Jorge Paixão umunya-Portugal Tiago Coelho yavuze ko kugeza kuri ubu umutoza Jorge Paixão n’umwungiriza we Paula Daniel Ferreira bamaze gutsinda ikipe ya Rayon sports ndetse igomba no kubishyura bitarenze iminsi 45.

“Umubare w’amafaranga nyirizina ndumva atari ngombwa, ariko bijyanye n’ubukungu bw’ikipe ni amafaranga menshi. Ikiyongereyeho ni umutoza Jorge Paixão n’umwungiriza we Paula Daniel Ferreira bose batsinze, ikipe igomba kwishyura bitarenze iminsi 45 uhereye ejo, nitabikora izahagarikwa mu kugura abakinnyi yaba abimbere mu gihugu ndetse no hanze kujyeza igihe bazishyurira”

Tiago Coelho akomeza avuga ko igihe gishoboka bahagarikwa batagura abakinnyi ari inshuro 3 y’igihe cy’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Rayon Sports yahawe iminsi 45 yo kuba yishyuye

Mu mezi 6 yagombaga kumara atoza ikipe ya Rayon sports, amakuru dufite avuga ko mu mezi atatu ya mbere uyu mutoza zahebwa n’umuhagarariye (agent) naho Rayon sports ikamuhemba muri ayo mezi atatu yandi asigaye ndetse kuruhande rwa Rayon sports bo bakavuga ko bamuhembye mugihe bari bumvikanye nyuma yay a mezi 3 ya mbere.

Uyu mutoza watoje Rayon Sports mu gihe cy’amezi 5, akaba yatubwiye ko yishyuwe ukwezi kumwe n’igice aho yahambwaga ibihumbi 5 by’amadorali ku kwezi.

Ku mutoza wari umwungije Daniel Ferreira we umushahara we wari 1500 by’amadorali ariko ukwezi kwa Gatatu n’ukwa Kane yahembwe 1000 (buri kwezi) ni mu gihe ukwa Gatanu n’ukwa Gatandatu ataguhembwe akaba yishyuza ibimbi 4000 by’amadorali.

Umutoza Paixão Santos avuga ko kandi ayo mafaranga yose hatarimo uduhimbaza mushyi angana ibihumbi 21.5 by’amadorali hakiyongeraho igarama ry’urubanza yose hamwe akangana n’ibihumbi 25 byamadorari.

Jorge Paixão akaba ubu atoza ikipe ya Al Yarmouk yo mukiciro cya 2 muri Kuwait, Al- Yarmouk yakinaga mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino wa 2021-22 ariko iza gusoza ku mwanya wa 9 n’amanota 12 inganya na Al Shabab ya nyuma zose zahise zimanuka mu cyiciro cya kabiri ndetse iyi kipe ikaba inakinamo umunyarwanda Muhire Kevin n’amanota 12 inganya na Al Shabab ya nyuma zose zahise zimanuka mu cyiciro cya kabiri ndetse iyi kipe ikaba inakinamo umunyarwanda Muhire Kevin.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku itumanaho

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress), izitabirwa n’abarenga 2000, ikazatangira ku itariki 25 kugera 27 Ukwakira 2022. Yves Iradukunda yavuze ko iyi nama ari ingirakamaro ku Rwanda Ni inama izahuza ibihugu birenga 50 byo ku migabane itandukanye yo ku isi, ikaba ari ubwa mbere igiye kubera ku mugabane wa Afurika, kuko ubusanzwe ikunze kubera mu bihugu byo ku migabane ya […]

todayOctober 17, 2022 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%