Inkuru Nyamukuru

Abantu barakangurirwa kumenya kwisuzuma Kanseri y’ibere

todayOctober 17, 2022 48

Background
share close

Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abantu bose bazibonaho ibimenyetso bikurikira, kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha Kanseri y’Ibere.

Minisitiri Ngamije abwira abaturage ibimenyetso bya Kanseri y’ibereIkimenyetso cya mbere ni uko ibere rihinduka ugasanga rifite ibara ry’uruhuru, risa nk’iryigikarito cyanyagiwe, ukabona imoko y’ibere isa nkiyatebeyemo imbere aho kuba ishinze, cyangwa ukabona hari ibintu bivamo bishobora kuba bisa n’ururenda cyangwa amaraso.

Ikindi kimenetso ni akabyimba gato kaba kari mu ibere imbere ndetse no mu kwaha, ku buryo iyo umuntu akanze ibere buhoro buhoro akumva utwo tubyimba, biba ari ibimenyetso mpuruza by’uko umuntu ubifite yihutira kujya kwa muganga.

Ati “Icyo dushishikariza rero abategarugo ni uko byibura rimwe mu kwezi ujya imbere y’indorerwamo yawe, ugakanda ibere ukumva niba nta kintu kidasanzwe kirimo, ukumva mu kwaha niba nta kibyimba kirimo, ukareba uruhu niba nta cyahindutse, ukaba wanagereranya n’irindi bere ukareba niba uruhu rusa, wabona hari igisohoka mu moko ugahita wihutira kujya kwisuzumisha bakareba niba atari kanseri y’ibere”.

Minisitiri Ngamije avuga ko igikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiye tariki ya 16 Ukwakira 2022, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Kanseri mu rwego rwo kugira ngo abantu bamenye ibimenyetso mpuruza bya Kanseri y’ibere, kandi bakamenya uburyo bakwisuzuma, uwibonyeho ibimenyetso byavuzwe akihutira kujya kwa muganga.

Aha bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga

Avuga ko Kanseri y’ibere iri mu ziri ku isonga mu guhitana abagore ku Isi, kuko mu mwaka wa 2020, abagaragayeho iyo ndwara ari miliyoni 2.3, muri bo abagera ku bihumbi 685 yarabahitanye. Mu Rwanda, mu mwaka wa 2020 abapimwe bagasanganwa iyi ndwara bagera ku bihumbi 650, ni ukuvuga 13% by’abarwaye indwara za kanseri bose.

Bakarurema Zainab, umwe mu babyeyi bakize Kanseri y’ibere, avuga ko akimara kumva ibi bimenyetso yihutiye kujya kwa muganga basanga afite kanseri y’ibere.

Yahise atangira kunywa imiti nyuma aza kubona amahirwe yo kujya kwivuza muri Kenya, barayishiririza ngo idakwira umubiri wose, aza kugaruka mu Rwanda ubu ameze neza.

Ati “Maze imyaka itanu bambwiye ko ndwaye kanseri y’ibere. Nashimira Prezida Kagame wamfashije nkajyana n’abandi Banyarwanda muri Kenya bakatuvura ubu nkaba meze neza, ndatanga ubuhamya ku bantu baziyumvaho ibimenyetso byavuzwe, kwihutira kujya kwa muganga kuko ivurwa igakiria”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twirinde Kanseri y’ibere tuyisuzumishe hakiri kare kuko ivurwa igakira”.

Habaye igikorwa cyo gupima kanseri ku buntu

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rayon Sports yatsinzwe urubanza yaregwagamo n’uwahoze ari umutoza wayo

Uwari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Manuel da Silva Paixão Santos yamaze gutsinda urubanza yaregagamo ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kumwirukana we n’umwungiriza we Paulo Daniel Faria binyuranyije n’amategeko. Umutoza Jorge Paixão, yatoje Rayon Sports amezi atanu Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka ni bwo umutoza Jorge Paixão, umwungiriza we Paula Daniel Ferreira Faria n’ubunganira mu mategeko bemeje ko bamaze gutanga ikirego muri FIFA barega ikipe ya Rayon Sports […]

todayOctober 17, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%