Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwitabiriye Inteko rusange ya Polisi Mpuzamahanga mu Buhinde

todayOctober 19, 2022 50

Background
share close

Itsinda ry’intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col (rtd) Jeannot Ruhunga ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe imiyoborere n’abakozi DCG Jeanne Chantal Ujeneza, bari mu murwa mukuru  w’igihugu cy’u Buhinde, New Delhi, aho bitabiriye Inteko rusange ya 90 y’Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), yatangiye ku wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira.

U Rwanda rwakiriye Inteko rusange nk’iyi ya Polisi Mpuzamahanga ubwo yabaga ku nshuro ya 84 mu Gushyingo 2015.

Ku munsi wa mbere w’inteko rusange ya Interpol ibaye ku nshuro ya 90, intumwa z’u Rwanda zaboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye ba Polisi n’ab’izindi nzego zishinzwe kubahiriza amategeko zo ku mugabane w’Afurika ndetse n’u Burayi.

DIGP Ujeneza, mu nama yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi yo mu gihugu cya Pologne, Gen. Jaroslaw Szymczyk; baganiriye ku buryo inzego zombi; Polisi y’u Rwanda n’iya Pologne zagirana ubufatanye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano, kubaka ubushobozi no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, ubwo yagiranaga ibiganiro n’itsinda ry’intumwa za Polisi ya Repubulika ya Tchèque

DIGP Ujeneza kandi yagiranye ibiganiro n’intumwa za Polisi ya Repubulika ya Tchèque ziyobowe na Col. Sarka Hvrankova, ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga. Baganiriye ku buryo bwo gushyiraho ubufatanye cyane cyane mu guteza imbere ubushobozi bw’inzego zombi za Polisi.

Hagati aho, intumwa z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu cya Turkiya, Bwana Mehmet Aktas, wishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Turukiya.

Mu zindi nama zitandukanye, intumwa z’u Rwanda zabonanye n’Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi ya Botswana, Bwana Phemelo Ramakorwane, Umuyobozi wa Polisi yo mu bwami bwa Eswatini, Bwana William Dlamini, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Namibiya, Lt. Gen Joseph Shimweelao Shikongo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Zimbabwe, Bwana Tandabantu Godwin Matanga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Bubiligi, Bwana Marc Mesmaeker.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku kubaka no gushimangira ubutwererane n’ubufatanye mu byerekeranye no gucunga umutekano.

Inteko rusange ya 90 y’umuryango wa Polisi Mpuzamahanga, yatangiye ku wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira. Biteganyijwe ko ku munsi wayo wa Kabiri yiga ku gushimangira uburyo bwo gutahiriza umugozi umwe mu gushaka ibisubizo by’ibyaha bimunga ubukungu na ruswa, imiyoborere myiza, gukusanya no gusesengura amakuru ndetse n’ingamba zo kunoza ibikorwa by’ubufatanye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzikazi France Leesa yahishuye ko ubushobozi buri mu bituma adakora uko bikwiye

Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France uzwi nka France Leesa uri mu bakobwa bakomeje kugaragaza ejo heza muri muzika Nyarwanda, yavuze ku mbogamizi zimuzitira mu muziki, ariko yizeza abakunzi be ko yagarutse. Umuhanzikazi France Leesa yijeje abakunzi be ko agiye gusohora indirimbo nyinshi Uyu mukobwa yatangiye urugendo rw’umuziki muri 2019, ubwo yari amaze kwegukana irushanwa rya ‘I am The Future’ ryateguwe na Future Music ya David Pro ndetse ahita asinyamo amasezerano […]

todayOctober 18, 2022 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%