Inkuru Nyamukuru

Harmonize yabaye igitaramo ashinjwa kwiba igitekerezo cy’amashusho y’idirimbo ya Phil Peter na Kenny Sol

todayOctober 19, 2022 359

Background
share close

Umuhanzi ukomoka muri Tanzaniya, Rajab Abdul Kahali uzwi nka Harmonize yabaye igitaramo mu itangazamakuru bitandukanye nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa “Leave me alone” ahuje nayo mu ndirimbo “Terimometa” ya Phil Peter na Kenny Sol.

Indirimbo ya Harmonize yasohotse ku wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, ni mu gihe iya Phil Peter na Kenny Sol yasohotse ku wa 23 Nzeri 2022.

Amashusho yateje ururondogoro mu binyamakuru byo muri Tanzaniya no ku mvuga nkoranyambaga muri izi ndirimbo agaragara mu masegonda ya mbere zigitangira. Aho Kenny Sol aba acuramye aboshye amaboko, ndetse anaririmba.

Ibi ni nako bimeze ku ndirimbo ya Harmonize, aho nawe agaragara acuramye ari kunywa itabi, ndetse anaririmba.

Indirimbo ‘Teremometa’ yanditswe na Phil Peter na Kenny Sol bafatanyije n’umusizi Junior Rumaga. Itunganywa mu buryo bw’amajwi na Element muri Country Records mugihe amashusho yafashwe na Iam Ghad.

Amashusho y’indirimbo ya Harmonize arimo asa neza nk’ayo mu ndirimbo ‘Terimometa’
Indirimbo Terimometa ya Phil Peter na Kenny Sol bahereyeho bavuga ko yibwe igitekerezo

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RwandAir izatangira ingendo Kigali – London ntahandi ihagaze guhera mu Gushyingo

Sosiyete y’Igihugu yo gutwara abantu mu ndege, RwandAir iravuga ko guhera ku itariki 6 Ugushyingo 2022 izatangira gukorera ingendo hagati ya Kigali na London Heathrow nta handi ihagaze, muri gahunda yo gusubiza ibyifuzo by’abakiriya bayo. Ubusanzwe abagenzi bajyaga i London baturutse i Kigali, mu myaka itanu ishize babanzaga guca i Brussels mu Bubiligi. RwandAir yavuze ko ingendo hagati ya Kigali na London zizajya zikorwa kane mu cyumweru, mu gihe mbere […]

todayOctober 19, 2022 74

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%