Agira ati “Turashimira Ubuyobozi bwiza bukomeje kutuba hafi, Moto duhawe zizatworohereza gutwara inkoko ndetse zidufashe kuzigama amafaranga menshi, twakoreshaga ku modoka yo kuzambutsa.”
Akomeza avuga ko ubucuruzi bwangijwe na Covid-19 n’iruka rya Nyiragongo, bugiye kwiyongera kuko amafaranga agera ku bihumbi 100 bakoresha mu gukodesha imodoka zitwara ibicuruzwa, agiye kuzajya azigamwa.
N’ubwo Covid-19 yagenjeje makeya ubucuruzi bukazanzamuka, ubwambukiranya imipaka mu Karere ka Rubavu bwakomeje kubona ibibukoma mu nkokora harimo amabwiriza yashyizweho na Leta ya Congo, yo gufunga imipaka saa cyenda z’amanywa hamwe no kwaka buri muturanye icyangombwa cya ‘Permit de séjour’, gisanzwe gihabwa abafite akazi kitareba abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.
Izi ngaruka zose zituma umucuruzi muto atabona uko acuruza neza, kuko ahora mu nzira mu gutwara ibicuruzwa amasaha yo gufunga umupaka agahita umugereraho.
Minisitiri Ngabitsinze yabwiye abacuruzi ko bakomeje ibiganiro na Leta ya Congo, mu koroshya ubuhahirane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.
Agira ati “Ni imbogamizi zashyizweho na Congo kandi tumaze igihe tuganira ku masaha yo gufunga umupaka, ku bwacu twifuzaga ko umupaka wafungurwa igihe cyose ariko bo ntabwo ariko babyumva, ariko turizera ko nibabona ko abaturage babo babikeneye bazabihindura.”
RDC yinjiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba kandi hari amategeko igomba kubahiriza, mu koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.
Post comments (0)