Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yayoboye inama ya Biro Politike ya FPR Inkotanyi

todayOctober 22, 2022 104

Background
share close

Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatanu mu nyubako ya Intare Arena, bifatanyije n’abanyamuryango barenga 2,000 ba FPR baturutse mu gihugu hose mu nama ya Biro Politike.

Perezida Kagame agirana ibiganiro n’abitabiriye iyi nama, bakagirwa inama, hakabaho no kunenga ndetse no kungurana ibitekerezo bigamije gukosora ahagaragara amakosa mu nzego bayoboramo.

Kuba hatumiwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse no mu mitwe itandukanye ya Politiki, ngo ni uko bose bafite intego imwe yo guteza imbere Igihugu.

Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abitwaza iyobokamana bakayobya abaturage.

Yavuze ko na we ubwe hari abantu bajya bamusanga bamubwira ko Imana yabamutumyeho akabatega amatwi ariko ntiyemere ibyo bamubwiye.

Impamvu atabyemera ngo ni uko abo bantu batajya baza bajya inama cyangwa bagaragaza ikosa runaka ahubwo bakaza bavuga ko batumwe n’Imana.

Ati “Mu by’ukuri Imana igiye gutuma ni jyewe yabanza gutuma kuko ari yo yabakoresheje murantora, none se kuki yabatuma inciyeho? Ni byo nababwiraga banyamuryango, ntimugashukike ngo mutwarwe kuko mutagera kure mutarahura n’ikibazo”.

Perezida Kagame yabasabye gukora ibikorwa biteza imbere umuturage kandi bigamije inyungu z’Igihugu kugira ngo zikomeze zigeze Abanyarwanda ku iterambere.

Iyi nama yitabiriwe n’abashyitsi bahagarariye imitwe ya Politike, Abaminisitiri, Abakuru b’lntara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Abanyamabanga Bakuru ba za Minisiteri bari mu muryango, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’lntara n’Umujyi wa Kigali.

Mu nshingano za Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI harimo gusuzuma imigambi, ibikorwa n’imikorere ya Komite Nyobozi ku rwego rw’lntara, Umujyi wa Kigali n’urw’lgihugu, no kugenzura imikorere n’imyitwarire y’abanyamuryango.

Harimo kandi kugena no kwemeza iteganyabikorwa ry’Umuryango FPR-INKOTANYI ry’igihe gito; gutanga abakandida b’Umuryango FPR-INKOTANYI mu nzego z’lgihugu zigomba gutorerwa no kugenzura imikorere y’Umuryango FPR – INKOTANYI yifashishije Komite Ngenzuzi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Wizkid mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Nigeria, Wizkid na Jada Pollock, usanzwe ari n’umujyanama we basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko bari mu byishimo bidasanzwe byo kwibaruka umwana wa kabiri. Ayodeji Ibrahim Balogun, uzwi nka Wizkid w’imyaka 32, asanzwe afitanye undi mwana na Jada Pollock, usanzwe ureberera inyungu z'uyu muhanzi. Aya makuru y'umwana Wizkid aheruka kwibaruka, yamenyekanye binyuze kuri Jada Pollock, ubwo yashyiraga ifoto ku mbuga nkoranyambaga imugaragaza ari kumwe n’abana babiri […]

todayOctober 21, 2022 39

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%