Abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 i Nasho. Uyu muhango wo kwinjiza abasirikare bashya mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Lt Gen Mubarakh Muganga yasabye aba basirikare bashya kurangwa n’ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z’u Rwanda ndetse bakabungabunga indagagaciro za RDF zirimo no gukunda Igihugu.
Lt Gen Mubarakh Muganga yashimiye aba basirikare guhitamo kujya muri uyu mwuga w’igisirikare cy’u Rwanda, abasaba kurangwa n’ikinyabupfura kuko ari cyo kizabafasha gukora akazi bashinzwe neza.
Ati “Nimugira ikinyabupfura bizabafasha guhora muba aba mbere mu nshingano zose muzahabwa kandi abakuru nka ba twebwe muzagenda mutwigiraho byinshi.”
Private Byiringiro Egide ni we wahize abandi, na Private Gisingizo Aime Bruno na Private Habumugisha Benon bahawe ibihembo nk’abasirikare bitwaye neza muri iki gihe cy’umwaka bari bamaze bahabwa amasomo.
Aba basirikare bashya bari bamaze amezi 12 batorezwa mu kigo cya Nasho.
Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi na Madamu Jeannette Kagame, ku wa Gatanu mu nyubako ya Intare Arena, bifatanyije n’abanyamuryango barenga 2,000 ba FPR baturutse mu gihugu hose mu nama ya Biro Politike. Perezida Kagame agirana ibiganiro n’abitabiriye iyi nama, bakagirwa inama, hakabaho no kunenga ndetse no kungurana ibitekerezo bigamije gukosora ahagaragara amakosa mu nzego bayoboramo. Kuba hatumiwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye ndetse no mu mitwe itandukanye […]
Post comments (0)