Ku wa Gatanu, tariki 21 Ukwakira, abapolisikazi 17 basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri yerekeranye no gukumira kwinjiza abana mu gisirikare no mu bikorwa by’intambara.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cya Dallaire giharanira kurengera abana, amahoro n’umutekano, yaberaga mu ishami ryacyo ry’icyitegererezo ku mugabane w’Afurika riherereye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru.
Ubwo yasozaga amahugurwa, Umuyobozi w’ikigo cya Dallaire, Ishami ry’Afurika ry’icyitegererezo, Maj Gen (rtd) Ferdinand Safari, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu migendekere myiza y’amahugurwa.
Yashimiye ubufatanye bwiza busanzweho mu kurengera umwana, ashimira kandi abapolisikazi basoje amahugurwa ku muhate n’ubwitange byabaranze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bayamazemo.
Yabasabye kugeza ubumenyi bungukiye mu mahugurwa kuri bagenzi babo batabashije kuyitabira kandi bakihatira gukoresha neza ibyo bize mu kazi kabo ka buri munsi mu rwego rwo kurushaho kurengera abana.
Post comments (0)