Inkuru Nyamukuru

Zambia: Minisitiri yahatiwe kwambara akikwiza nyuma yo gushinjwa kubangamira abagabo

todayOctober 22, 2022 39

Background
share close

Minisitiri w’ubuzima wa Zambia Sylvia Masebo, ubwo yari mu Nteko Ishingamategeko yahatiwe kwambara akikwiza nyuma y’uko umudepite w’umugabo abwiye umukuru w’inteko ko uko yambaye birimo gutera “urusaku mu ntekerezo” ku badepite b’abagabo.

Minisitiri Sylvia Masebo yatunguwe ubwo umudepite yinubiraga ikanzu ye

Mulenga Fube yabajije niba Sylvia Masebo yambaye bikwiriye, mu gihe ikanzu ye yerekanaga umugongo we nta kiriho. Maze asabwa gupfuka intungu ze n’umugongo akoresheje igitambaro.

Ikanzu ye yari ihishe igituza n’intugu, yatumaga ibice by’umugongo we bigaragara.

Mu gihe ukuriye inteko yasubije ko nta kintu kibi abona mu myambarire ya Sylvia, yavuze ko bikwiye ko yitwikira kubera uko kwinuba kwa bamwe.

Minisitiri Masebo yahise atira igitambaro cyo mu ijosi umudepite mbere y’uko nyuma agaruka yitwikiriye icye bwite.

Abaharanira uburenganzira bavuze ko ibi byabaye ari ivangura.

Mirriam Mwiinga wo mu itsinda Young Women Christian Association muri Zambia yabwiye BBC ko ibi ari ukwibasira umuntu kubera igitsina cye kandi bidashyira imbere uburenganzira bw’abagore.

Mu gihe bari mu nteko, abadepite b’abagore muri Zambia bemerewe gusa kwambara ikoti hejuru n’ijipo igera munsi y’amavi cyangwa n’ipantalo, cyangwa se imyenda gakondo “ikwiriye”.

Hari kandi uburyo abagabo nabo bagomba kwambara: ipantalo, ikoti, ishati na karuvati, umwenda gakondo “ukwiriye”, cyangwa umwenda wa safari w’amaboko maremare.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kigali: Abapolisi basoje amahugurwa ku gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare

Ku wa Gatanu, tariki 21 Ukwakira, abapolisikazi 17 basoje amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri yerekeranye no gukumira kwinjiza abana mu gisirikare no mu bikorwa by'intambara. Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n'ikigo cya Dallaire giharanira kurengera abana, amahoro n'umutekano, yaberaga mu ishami ryacyo ry'icyitegererezo ku mugabane w'Afurika riherereye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru. Ubwo yasozaga amahugurwa, Umuyobozi w'ikigo cya Dallaire, Ishami ry'Afurika ry'icyitegererezo, Maj Gen (rtd) Ferdinand Safari, yashimiye Polisi […]

todayOctober 22, 2022 65

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%