Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira, abarimu b’abapolisikazi 24 basoje amahugurwa yerekeranye no kubungabunga amahoro yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni amahugurwa y’iminsi itanu yitabiriwe n’abapolisi baturutse mu bihugu 7 bihuriye mu muryango w’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, umutwe w’ingabo n’abapolisi bahora biteguye gutabara aho rukomeye (EASF), birimo u Burundi, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan, Uganda n’ u Rwanda rwabakiriye.
Ni amahugurwa yo kuri uru rwego abaye ku nshuro ya mbere, akaba yarateguwe mu rwego rwo kurushaho kubaka ubushobozi bw’abarimu bo mu bihugu bigize EASF bwo guhugura no gukoresha ibizamini abapolisi bakora nk’abajyanama (IPOs) mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mbere y’uko boherezwa.
Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi(PTS), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, mu gusoza amahugurwa, yibukije abahuguwe gukoresha neza ibyo bize bagaharanira gutanga umusanzu wabo mu gufasha EASF kugera ku ntego yayo.
Yagaragaje ko amahugurwa bamazemo iminsi azafasha mu kubona umubare munini kandi vuba w’abapolisi bazifashishwa mu gucunga umutekano, gutabara byihuse ndetse no kubungabunga amahoro.
Yagize ati:”Amahugurwa niyo nkingi ya mwamba kandi iyo gusuzuma ubumenyi n’ubushobozi bikozwe n’abarimu babizobereye nibyo bituma akazi ko gucunga umutekano no kubungabunga amahoro bikorwa neza kandi bigakorwa kinyamwuga.”
Yakomeje avuga ko ari intambwe ishimishije kuba basoje amahugurwa kandi ko bitanga icyizere ko bazuzuza inshingano zabo neza.
Col. Ali Mohamed Robleh, Umuyobozi w’ishami rya Polisi muri EASF, yabibukije ko bafite inshingano zo kuzasuzuma ubushobozi bwaba ubw’abapolisi bo mu bihugu bakomokamo ndetse n’ubwabo mu bindi bihugu bigize EASF bazaba bategurirwa koherezwa mu butumwa nk’abajyanama.
Mu minsi itanu bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye arimo indimi, gutwara imodoka, gukoresha intwaro n’imyitozo yo kurasa.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kwihanangiriza abayobozi bakora amakosa, byamenyekana bagatangira kwishyiramo bagenzi babo ngo ni bo babareze kandi ahubwo ari bo kibazo nyamukuru. Hari mu nama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 ku nzu mberabyombi ya Intare Arena iri i Rusororo. Ijambo rya Perezida Kagame Paul ryibanze ahanini ku gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, by’umwihariko abari mu nzego […]
Post comments (0)