Polisi y’u Rwaanda ifatanyije n’abaturage mu karere ka Nyabihu, ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Ukwakira, yafatanye umugore witwa Ingabire Yamfashije ufite imyaka 36 y’amavuko, udupfunyika tw’urumogi 3892 bakunze kwita bule ubwo yari arushyiriye abakiriya mu Karere ka Musanze.
Yafatiwe mu mudugudu wa Kageri, akagari ka Kora, mu murenge wa Jenda, ahagana saa saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo ari mu modoka yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza i Musanze.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, hahise hatangira ibikorwa byo gufata uwacyekwagaho ibiyobyabwenge.
Yagize ati:” Twahamagawe n’abaturage batubwira ko hari umuntu uteze imodoka itwara abagenzi rusange yo mu bwoko bwa Hiace yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Musanze afite ibiyobyabwenge.”
Yakomeje agira ati:” Twahise dutegura igikorwa cyo kumufata, dushyira bariyeri mu Kagari ka Kora, ubwo imodoka bari batubwiye ihageze turayihagarika, mu gihe dusaka abagenzi tugeze ku gikapu cya Yamfashije dusanga hapakiyemo urumogi udupfunyika 3892 niko guhita rufatwa nawe arafungwa.”
Akimara gufatwa yavuze ko ari umuntu atabashije kumenya imyirondoro ye wari urumuhereye mu Karere ka Rubavu ngo arumugereze i Musanze atavuze n’igihembo bari bumvikanye yari bumuhe.
Yahise ashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Post comments (0)