Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije Isabukuru nziza

todayOctober 25, 2022 77

Background
share close

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abafana ba Rayon Sports bamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 65 yizihije tariki 23 Ukwakira 2022.

Mu butumwa Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko Perezida Kagame yamutumye ngo abwire Abarayons ko abashimira.

Yagize ati “kuri Gikundiro: AbaRayon Mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yantumye kubwira AbaRayon mwese ko abashimira byimazeyo ku bw’ubutumwa bwo kumwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 65 y’amavuko.”

Nyuma y’umukino wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Kigali Rayon Sports igatsinda Espoir FC ibitego 3-0, ubwo abakinnyi ba Rayon Sports n’abatoza bari bari gushimira abafana baje kubashyigikira nk’uko bisanzwe nyuma ya buri mukino, mu rwambariro hahise haturuka abarimo n’abayobozi ba Rayon Sports bari bafite ifoto ya Perezida Paul Kagame maze abafana nabo bari bafite ifoto ye mu ijwi riri hejuru bati” Muzehe Wacu, Muzehe Wacu. Ni wowe ni wowe….!”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 60 rumaze muri UN

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka mirongo itandatu (60) ishize rwinjiye mu Muryango w’Abibumbye (UN), rugashimirwa umusanzu rutanga mu kugarura amahoro ku Isi. Nk’uko byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa w’agateganyo w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko n’ubwo Umuryango w’Abibumbye wagize intege nkeya mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu yizeza u Rwanda ubufatanye mu bikorwa by’iterambere mu myaka izaza. Yagize […]

todayOctober 24, 2022 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%