Ku wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yazindukiye mu gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije kwibutsa abakoresha umuhanda barimo; abanyamaguru, abatwara amagare ndetse n’ibinyabiziga kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda bakanyura ahagenwe mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse no kubungabunga ibidukukije.
Kuva saa moya kugera saa tatu z’igitondo cyo kuri uwo munsi mu muhanda uturuka ahazwi nka Sonatubes werekeza Kicukiro Centre mu Karere ka Kicukiro hafashwe abantu 150 bafatiwe mu makosa atandukanye yo kutubahiriza amabwiriza y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ubukangurambaga bugamije kwigisha abakoresha umuhanda kuwukoresha neza hirindwa impanuka no kwangiza ibidukikije.
Yagize ati:” Ubu bukangurambaga bugamije kugira ngo busobanurire abakoresha umuhanda uburyo bwo kuwugendamo n’uburyo bawukoresha by’umwihariko kuri iki gice cy’umuhanda gituruka ku masangano y’imihanda (Rond point) ya Sonatubes werekeza Gahanga no ku kiraro cya Nyabarongo ugana mu Karere ka Bugesera, aho bikigaragara ko abawukoresha bakigorwa no kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso nyuma yo kuwagura.”
Yakomeje agira ati:” Byagaragaye ko hari abanyamaguru bakunze kwambukira umuhanda ahatemewe bakanyura mu busitani bw’umuhanda, ahateye indabo, abanyonzi bagenda babisikana n’imodoka bari mu gisate kimwe nazo kandi bajya mu byerekezo bitandukanye ndetse n’abatwara moto n’imodoka batubahiriza ahagenewe kwambukira abanyamaguru, n’abahindukirira ahatemewe.”
CP Kabera yasabye abakoresha umuhanda kuwukoresha uko wagenwe, bakitondera ibimenyetso n’ibyapa biranga uko ukoreshwa kandi bagakangurira na bagenzi babo kubyubahiriza.
Bamwe mu bafashwe batubahiriza amabwiriza y’umuhanda, bemeye ko bakoze amakosa bavuga ko batazongera kandi bashishikariza bagenzi babo kujya banyura ahantu hemewe mu kubungabunga ibidukikije no kwirinda impanuka.
Post comments (0)