Inkuru Nyamukuru

Hakenewe ubufatanye mu kuziba icyuho mu gukoresha interineti -Perezida Kagame

todayOctober 25, 2022 56

Background
share close

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe ingufu mu rwego rwo gushyiraho ubufatanye hagati y’abikorera na Leta kugirango hazibwe icyuho mu gukoresha interineti.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, y’iminsi itatu, yateguwe na Global System for Mobile Communications Association, GSMA.

Ni inama ibereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere, ihurije hamwe abarenga 2000 baturutse mu bihugu birenga 90. Ikazasozwa ku wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022.

Abafite ijambo mu bijyanye n’itumanaho rya telefoni ku isi, abakora ibikoresho by’ikoranabuhanga, abatanga serivisi z’ikoranabuhanga n’abafata ibyemezo bari i Kigali kugira ngo baganire ku cyuho kikigaragara kandi baganire ku ngamba zifatika zikenewe mu guhindura Afurika mu ikoranabuhanga.

Kugira ngo ikibazo cy’imikoreshereze ya interineti gikemuke umubare w’abantu badashobora kuyikoresha nyamara baturiye ibikorwa remezo by’umuyoboro mugari, Perezida Kagame yavuze ko yaba ibigo bya Leta cyangwa abikorera bafite ibisabwa byose kugira ngo hazibwe icyuho, bityo hakenewe ubufatanye.

Icyakora, yongeyeho ko abantu bakeneye ubumenyi mu ikoranabuhanga birushaho kubakururira gukoresha ikoranabuhanga rihari.

Ati: “Bitabaye ibyo, ntubikemure muri ubwo buryo, ushobora gushora imari nziza ariko ibyo ntibizahindura ibisubizo bya miliyoni na miliyari z’abantu bagomba kubikoresha kugira ngo bateze imbere kandi bahindure ubuzima bwabo”.

Umukuru w’Igihugu yongeye gusaba za Leta gutanga amahirwe urubyiruko mu rwego rwo kugaragaza impano zabo mu ikoranabuhanga bahanga udushya mu gukemura ibibazo bicyugarije Afurika.

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko ikoranabuhanga rirambye kandi rifitiye akamaro bose ritagerwaho mu gihe hakiri ahakigaragara ubusumbane ndetse n’ibiciro bigihanitse.

Umukuru w’igihugu anasanga mu kwihutisha iterambere, bikwiye ko ikoranabuhanga rigendana n’imiyoborere myiza aho ibivugwa n’abayobozi bikwiye no gushyirwa mu bikorwa mu mpinduka z’abaturage.

Imibare igaragaza ko 40% by’abaturage bakuze muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara babasha kugera kuri serivisi za interineti; ibi ni mugihe 44% by’abantu batuye mu bice bifite Ibikorwa remezo bikwirakwiza umuyoboro mugari wa interineti badakoresha serivise zayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Pakistani yasabye iperereza ku rupfu rw’Umunyamakuru Sharif warasiwe muri Kenya

Arshad Sharif, umunyamakuru wa televiziyo ukomoka muri Pakistani ejo ku wa mbere yarasiwe muri Kenya arapfa. Pakistani yatangaje ko igiye gutangira gukora iperereza kw’iyicwa rye. Urupfu rwa Sharif rwamenyekanye akimara kuraswaho urufaya na polisi ya Kenya. Yabaga muri Kenya aho yamenyekanye cyane kubera gukora kuri imwe muri televiziyo zikomeye mu gihugu itatangajwe iyo ari yo. Sharif yari yarahunze igihugu cye mu kwezi kwa Kanama, yirinda kubazwa bimwe mu byaha yashinjwaga […]

todayOctober 25, 2022 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%