Inkuru Nyamukuru

Robertinho n’umuhagarariye bavuze ku kuba yifuzwa n’amakipe arimo APR FC

todayOctober 28, 2022 1072

Background
share close

Umutoza Robertinho utoza ikipe ya Vipers SC muri Uganda uri kuvugwa mu makipe arimo APR FC yo mu Rwanda aranifuzwa n’andi makipe arimo Young Africans yo muri Tanzania.

Umutoza Robertinho

Mu gihe bivugwa ko umutoza Robertinho uri gutoza Vipers SC yaba yifuzwa na APR FC ifitanye ibibazo n’umutoza wayo Adil Erradi Mohammed, abahagarariye inyungu z’uyu mutoza bavuze ko mu makipe amwifuza nta kipe yo mu Rwanda yari yabegera.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’uhagarariye inyungu za Robertinho Karenzi Alex yavuze ko umukiriya we, mu Rwanda nta kipe imwifuza ariko hanze yarwo yifuzwa nko muri Tanzania.

Yagize ati” Mu Rwanda nta kipe ihari yari yatwegera,hanze y’u Rwanda amakipe amwifuza arahari,arimo ayo muri Tanzania muriyo harimo ikipe ya Young Africans.”

Umutoza Robertinho we avuga ko ari ibisanzwe kuba amakipe yashimishwa n’ibyo akora gusa ko icyo ashyize imbere ari ugukomeza gutanga umusaruro mwiza.

Ati”Ni ibisanzwe kuba amakipe menshi yashimishwa n’akazi kacu nk’umutoza cyangwa umukinnyi gusa kuri njyewe icy’ingenzi ni ugukomeza kugira umusaruro mwiza. Mfite umpagarariye Karenzi Alex niwe ushobora kugira icyo avuga ku hazaza hanjye.”

Robertinho arifuzwa n’amakipe yo muri aka karere

Robertinho uheruka kugeza Vipers SC mu matsinda ya CAF Champions League asezereye ikipe ya TP Mazembe kuri Penaliti niwe mutoza uheruka guhesha Rayon Sports Igikombe cya shampiyona mu Rwanda yatwaye mu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abajyanama ba Kongere ya Amerika baje kureba uruhare rwa RDF mu kubaka amahoro

Itsinda ry'abajyanama ba Kongere ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba intambwe yatewe n'Igisirikari cy'u Rwanda mu kubungabunga amahoro n'umutekano yaba imbere mu gihugu, mu Karere u Rwanda ruherereyemo, no ku ruhando mpuzamahanga. Ubwo bageraga mu Kigo cy'Igihugu cy'Amahoro Rwanda Peace Academy, giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuwa kane tariki 27 Ukwakira 2022, iri tsinda rigizwe n'abantu 12 b'abajyanama ba Kongere […]

todayOctober 28, 2022 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%