Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemereye ikigo cy’Abafaransa cyitwa Carmat gusubukura gahunda cyari cyahagaritse mu mwaka ushize wa 2021, yo gutera mu bantu imitima y’imikorano.
Urwego rwitwa Dekra rwa USA rushinzwe gutanga impushya rwemereye Ikigo Carmat gukomeza gahunda yo kugurisha imitima y’imikorano muri Amerika, i Burayi n’ahandi ku Isi bafitanye amasezerano mu bijyanye n’ubuvuzi bw’umutima.
Carmat yari yahagaritse gutanga imitima yayo yitwa Aeson mu mwaka ushize wa 2021 kugira ngo ibanze inoze neza ubuziranenge bw’izo nsimburangingo.
Iki kigo kivuga ko umutima giha umurwayi ashobora kuwumarana imyaka myinshi mu gihe aba ategereje kuzahabwa uw’umuntu.
Umutima wa Aeson uterwa mu murwayi hishyuwe amayero ibihumbi 150, akaba arenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 150.
Ikigo Carmat cyatangiye gukora iyi mitima mu mwaka wa 2008, kugera muri 2021 ubwo cyasubikaga iyi gahunda cyari kimaze kuyitera mu bantu bayikeneye bo ku migabane ya Amerika n’u Burayi.
Urubuga rwa Internet www.20minutes.fr ruvuga ko mu mwaka ushize wa 2021 hari abarwayi 80 muri icyo gihugu n’abandi 10 muri USA bari bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa imitima y’imikorano.
Ikigo Carmat kivuga ko hari n’abandi barwayi mu bihugu nk’u Bwongereza, Repubulika ya Tchèque, Denmark, Kazakhstan, u Budage n’u Butaliyani bagaragaje ko bakeneye guhabwa imitima y’imikorano.
Leta y’u Bufaransa yahaye ikigo Carmat igishoro cy’amayero angana na miliyoni 300, kikaba cyari cyasubitse gukora mu mwaka ushize gifite gahunda yo kujya kigurisha nibura imitima 500 buri mwaka.
Umutoza Robertinho utoza ikipe ya Vipers SC muri Uganda uri kuvugwa mu makipe arimo APR FC yo mu Rwanda aranifuzwa n’andi makipe arimo Young Africans yo muri Tanzania. Umutoza Robertinho Mu gihe bivugwa ko umutoza Robertinho uri gutoza Vipers SC yaba yifuzwa na APR FC ifitanye ibibazo n’umutoza wayo Adil Erradi Mohammed, abahagarariye inyungu z’uyu mutoza bavuze ko mu makipe amwifuza nta kipe yo mu Rwanda yari yabegera. Mu kiganiro […]
Post comments (0)