Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba yakiriwe na mugenzi we Philippe Nyusi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Mozambique yakiriwe na mugenzi we, Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byabaye mu muhezo, byakurikiwe n’ibiganiro abo bayobozi bagiranye hari n’intumwa z’ibihugu byombi.
Ibiganiro bikaba byibanze ku mubano mu nzego ibihugu byombi bikomeje gufatanyiriza hamwe.
Perezida kagame yaherukaga kugirira uruzinduko muri Mozambique muri Nzeri 2021, nyuma hafi y’amezi 3 u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri icyo gihugu kugarura umutekano muri Cabo Delgado.
Uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu ruje kandi mu gihe hashize umwaka urenga Abasirikare na Polisi b’u Rwanda bagera ku 1000 bageze muri Mozambique, aho barimo gukorana n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’ingabo zoherejwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje Intara ya Cabo Delgado.
Raporo yiswe ‘The State of Instant and Inclusive Payment Systems in Africa (SIIPS – Africa 2022)’ yateguwe n’Ikigo giteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika (AfricaNenda), Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA) na Banki y’isi, igaragaza ko guhererekanya amafaranga ku ikoranabuhanga muri Afurika bikibangamiwe n’ikiguzi gihenze cya serivisi ndetse n’ibikorwa remezo bya Internet bidahagije. Bamwe mu bakozi b’ikigo cya AfricaNenda, ubwo bari mu nama yiga ku guteza imbere ikoranabuhanga, […]
Post comments (0)