Uncategorized

Gen Kazura yakiriye Umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Gabon

todayOctober 28, 2022 61

Background
share close

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen François-Xavier Mabin, umuyobozi wa (Elements Français au Gabon) wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda.

Nyuma y’inama yahuje aba bayobozi bombi, Brig Gen Mabin yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe n’abayobozi b’Ingabo muri Werurwe uyu mwaka.

Yagize ati “Twashyizeho uburyo bw’imikoranire kandi uyu munsi turi mu ishyirwa mu bikorwa ryayo, bizavamo ibikorwa byinshi by’ubufatanye no kungurana ibitekerezo guhera mu 2023.”

Brig Gen François-Xavier Mabin n’intumwa ze kandi, baboneyeho umwanya wo kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu Ngabo z’u Rwanda, ku cyicaro gikuru.

Ku wa Kabiri, Brig Gen Mabin n’intumwa ze basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguwe, ndetse banasura ingoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, ihereye ku kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko.

Uyu muyobozi n’intumwa ze bari mu Rwanda kuva ku ya 24 kugeza ku ya 28 Ukwakira 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyuma y’igihe kinini batavuga rumwe, Ariel Wayz yatumiwe mu gitaramo cya Symphony Band

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyateguwe n’iri tsinda. Ariel Wayz agiye guhurira mu gitaramo na Symphony Band Ariel Wayz na Symphony Band bagiye guhurira mu gitaramo cyiswe ‘Fantasy Music Concert’ cyahawe insanganyamatsiko yiswe “Dusubire aho byatangiriye”. Abakurikiranira umuziki Nyarwanda hafi batunguwe no kubona Ariel Wayz na Symphony bagiye […]

todayOctober 28, 2022 336 1


Similar posts

Uncategorized

Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]

todayDecember 19, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%