Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwa Prince Kid ruzakomeza, hahamagazwa abatangabuhamya bashya

todayOctober 28, 2022 104

Background
share close

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo byari byitezwe ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutangaza ibihano mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka ‘Prince Kid’, buvuga ko hakenewe kumvwa abandi batangabuhamya.

Ariko urukiko rwatangaje ko rushaka kubanza kumva bamwe mu batangabuhamya bari babajijwe n’ubugenzacyaha.

Umucamaza yavuze ko n’ubwo urubanza rwari rwapfundikiwe ariko rwongeye gupfundurwa bitewe n’uko hari bamwe mu batangabuhamya urukiko rushaka kumva.

Umucamanza yavuze ko abo batangabuhamya bashya bazumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype ku itariki 15 z’ukwezi gutaha kwa 11, ndetse uregwa ariwe Ishimwe Dieudonne nawe akazashobora no kubahata ibibazo.

Urukiko rwavuze ko ibyo byose bizabera mu muhezo nk’uko n’urubanza mu mizi rwabereye mu muhezo.

Ishimwe Dieudone “Prince Kid” yatawe muri yombi muri Mata uyu mwaka.

Prince Kid ashinjwa ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Uncategorized

Gen Kazura yakiriye Umuyobozi w’Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Gabon

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku wa Kane tariki 28 Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye Brig Gen François-Xavier Mabin, umuyobozi wa (Elements Français au Gabon) wari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Rwanda. Nyuma y’inama yahuje aba bayobozi bombi, Brig Gen Mabin yavuze ko uruzinduko rwe rugamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubufaransa, nyuma y’ibiganiro byakozwe n’abayobozi b’Ingabo muri Werurwe uyu mwaka. Yagize […]

todayOctober 28, 2022 67

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%