Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki batuye i Dubai mu gitaramo ‘East African Show’.
Iki gitaramo cyabereye muri Lotus Grand Hotel, cyabaye ku wa 29 Ukwakira 2022, Uretse Bull Dogg cyaririmbyemo kandi n’umuhanzi Lollilo ukomoka mu Burundi.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda n’Abarundi batuye cyangwa bakorera i Dubai. Aba bishimiye kuririmbirwa n’abahanzi bo mu bihugu byabo batari baherutse kubona.
Umuraperi Green P usanzwe ubarizwa i Dubai, ni umwe mu bagombaga kugaragara muri icyo gitaramo ariko ntiyahageze gusa bivugwa ko azagaragara mu kindi gitaramo kizaba tariki 5 Ugushyingo 2022, akazafatanya na Bull Dogg gutaramira abakunzi b’umuziki.
Bull Dogg na Green P, uretse kuba bombi ari abaraperi bakomeye ndetse banagize uruhare runini mu gushyira itafari ku njyana ya Hip Hop mu Rwanda, banabanye mu Itsinda rya Taff Gang ryari rimwe mu matsinda akomeye cyane, kandi bamwe mu bari barigize bakaba baragize uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda.
Bull Dogg abaye undi muraperi utaramiye i Dubai nyuma ya Riderman na Bushali na bo baherutse gutaramira yo.
Post comments (0)